Igitego cya 3 Sugira Ernest yatsinze cyashimishije Abanyarwanda benshi bituma bamwe mu banyakigali bava muri Guma mu rugo birara mu mihanda bishimira intsinzi karahava.
Abatashoboye kwirara mu mihanda,bagiye ku mbuga nkoranyambaga zirimo Twitter na Instagram bagaragaza ibyishimo byabo aho n'abadasanzwe bazwiho gukunda umupira bagaragaje ko 'Amavubi' yabashimishije by'umwihariko Sugira Ernest.
Mu rwego rwo gushimira Sugira, abafite inka bazitanze, abandi batanga icyo bafite ariko Umuhanzikazi witwa Noella Izere yatunguye benshi ubwo yavugaga ko yifuza ko Sugira amutera inda.
Abinyujije kuri Twitter,Noella Izere yatunguye abantu asaba Sugira Ernest ko yazamutera inda, ati' Basi uzantere inda'.
Iki cyifuzo cy'uyu muhanzikazi cyatumye benshi mu babakurikira bagwa mu kantu nkuko babigaragaje mu bitekerezo bitandukanye byakurikiyeho aho bamwe basabye ko Sugira yakwirinda ibimurangaza.
Noëlla Izere ni murumuna wa Liza Kamikazi wamamare mu muziki nyarwanda yaba mu ndirimbo zisanzwe n'izo kuramya no guhimbaza Imana ari gukora ubu
Noëlla Izere mu minsi ya vuba yasohoye indirimbo zitandukanye zirimo; Iby'Isi, Icyo uzaba na Ikirutibindi.
Rutahizamu Sugira Ernest ukina mu ikipe ya Rayon Sports,yavutse ku itariki 27 Werurwe 1991 avukira i Muhanga mu ntara y'Amajyepfo.
Umuhanzikazi Noëlla Izere yasabye Sugira ko yazamutera inda kubera ibyishimo akomeje guha Abanyarwanda