Ibyo umurwayi wa asthma akwiye kurya n'ibyo abujijwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abahanga bavuga ko asthma ari indwara idakira irangwa no guhumeka nabi biterwa no kwibasirwa na bagiteri mu bihaha, rimwe na rimwe ishobora koroha cyangwa gukomera bitewe n'imirire nk'uko impuguke zibivuga.

Nubwo nta byo kurya byihariye birinda iyi ndwara, ubushakashatsi bukunze kwerekana ko hari ibiryo byihariye bishobora kwangiza imiterere yayo cyangwa bikongerera amahirwe yo kuyirwara.

Abahanga mu by'imirire hamwe n'abakora umwuga w'ubuvuzi batanga inama ko hari ibiryo bimwe na bimwe abantu barwaye asima bagomba kwirinda, ibyo kurya bishobora kongera ndetse bigafasha ibimenyetso bya asima gukura no kwiyongera.

Kamanzi, umuyobozi w'ikigo kigenga cyita ku mirire (AmazonNutrition Cabinet Center) i Remera, agaragaza ibiryo n'ibinyobwa by'ingenzi abantu barwaye asima bashobora kwirinda kuko bishobora kongera indwara.

Kamanzi avuga ko ibiryo birimo isukari yoroshye (simple sugar) byongera ururenda (mucus) mu myanya y'ubuhumekero, bishobora gutera ikibazo cyo guhumeka.

Agira ati:"Ibiribwa birimo isukari yoroshye (simple sugar) akenshi bituma habaho kwivanga kw'imyuka mu nzira z'ubuhumekero, kubera ko iyo ibyo biryo bifashwe, ingirabuzimafatizo z'umubiri zitangira kubyimba, hanyuma bikabuza amaraso gutembera neza".

Isukari yoroheje Kamanzi asaba abarwayi ba asima kwirinda iboneka mu mutobe utunganirizwa mu ruganda, soda, shokora (chocolate), biscuit (ibisuguti) n'ingano, n'ibindi byongera ururenda (mucus) mu manya y'ubuhumekero.

Ibiribwa bikomoka ku nyamaswa

Arasaba kandi abantu barwaye iyi ndwara kwirinda ibiribwa bikomoka ku nyamaswa kuko byuzuye amavuta kandi bisiga ururenda (mucus) mu muhogo.

Ati: "Ibiribwa bimwe na bimwe bikomoka ku nyamaswa byuzuye ibinure byongera ururenda mu muhogo bikangiza inzira z'ubuhumekero. Muri byo harimo inyama n'amata bikiri bishyashya, n'ibindi.'

Usibye ibiryo, anasaba abantu gutekereza ku bindi bidukikije nk'ikirere, abasaba kwirinda ikirere kirimo umuyaga, ikirere cyuzuye ubukonje, imvura no kunywa itabi. Ibi nabyo biri mu bidukikije.

Chance Mukasekuru, umuforomokazi mu kigo nderabuzima cya Remera, arasaba abarwayi ba asima gufata vitamine iboneka mu biribwa kugira ngo bagure inzira z'ubuhumekero.

Asobanura agira ati: 'Vitamine iboneka mu biribwa, cyane cyane imbuto n'imboga, nka epinari, karoti n'imbuto z'ibihaza, ni kimwe mu biribwa bifasha kwagura inzira z'ubuhumekero no kugabanya ururenda rutera ibibazo mu myanya y'ubuhumekero'.

Mu binyobwa, Mukasekuru arasaba abarwayi gufata ikawa kuko: 'Cafeine ishobora gufungura inzira zijyana umwuka wo guhumeka mu bihaha mu gihe cy'amasaha agera kuri ane, ibyo bikaba bishobora kugabanya ibimenyetso bya asima nko gusemeka, gukomera mu gatuza no kunanirwa guhumeka.'

Ku bijyanye n'izindi ngorane, Kamanzi usanzwe ari inzobere mu bijyanye n'imirire ndetse n'ubuvuzi, arasaba abantu kujya kwisuzumisha kwa muganga.

Yakomeje agira ati: "Hariho ibizamini byinshi dukora, iyo indwara ikabije, dushobora gukora imiti ivura imirire mibi kugira ngo twirinde izindi ngaruka ziterwa n'indwara."

Mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru Nutrition Reviews, ikinyamakuru cy'ubuvuzi, yerekana ko asima ikunze kugaragara mu bantu bafite imibereho mike y'ubukungu cyane cyane ibihugu biri mu nzira y'amajyambere muri Afurika.

Source: www.newtimes.co.rw

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ibyo-umurwayi-wa-asthma-akwiye-kurya-n-ibyo-abujijwe.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)