Icyamamare Corneille umaze imyaka 27 atinya u Rwanda, Amavubi yatumye yerekana ko akiruzirikana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe Abanyarwanda hirya no hino bari bakurikiranye umukino wa CHAN wahuzaga u Rwanda na Togo, icyamamare Corneille nawe yerekanye ko yari awukurikiranye. Umukino ukirangira, yahise yandika kuri Twitter agaragaza ko yishimiye intsinzi y'ikipe y'u Rwanda. Ni gacye akunda kugaragaza ko yishimira u Rwanda, akenshi amateka ajya agarukaho ni ay'ibikomere yatewe n'amateka y'ibyabaye mu Rwanda mu myaka hafi 27 ishize.

Amavubi !!!! Let's go !!!!!!

â€" Corneille (@corneillemusic) January 26, 2021

Corneille Nyungura, yavukiye mu gihugu cy'u Budage tariki 24 Werurwe 1977, abyarwa n'ababyeyi bombi b'Abanyarwanda bari baragiye kuba muri icyo gihugu kubera impamvu z'amasomo, hanyuma baza kugaruka kuba mu Rwanda bari kumwe na Corneille ubwo yari afite imyaka 6 y'amavuko.

Mu mwaka w'1993 nibwo yatangiye kugaragaza impano ye idasanzwe mu muziki, atangira kwandika indirimbo ndetse no kuririmba, ibyo ndetse byanamuhesheje gutwara igihembo cya Decouverte muri uwo mwaka.

Se wa Corneille ari we Emile Nyungura, icyo gihe yari umuyobozi w'ishyaka rya PSD ritavugaga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Juvenal Habyarimana. Emile Nyungura yari n'umuhanga mu by'ubwubatsi nyuma yo kwigana n'umugore we Pascasie Nyungura mu Budage, ndetse nyuma yo kugaruka mu Rwanda yakoraga mu kigo cyahoze cyitwa Electrogaz.

Kuba Emile Nyungura n'umugore we bari bazwi cyane mu gihugu, biri mu byatumye baba mu ba mbere bahizwe baricwa hamwe n'abandi bo mu muryango wa Corneille. Emile Nyungura yiciwe mu maso y'umuhungu we Corneille, kimwe mu byamuteye ibikomere byamushegeshe cyane. Nyuma ya se umubyara, hishwe na nyina ndetse n'abavandimwe be batatu, aba ari we usigara wenyine.

Mu kiganiro Corneille yagiranye na Televiziyo yitwa France 2 mu mwaka wa 2014, yagaragaje inzira y'umusaraba yanyuzemo icyo gihe ubwo ababyeyi be n'abandi bo mu muryango we bicwaga. Yagize ati : 'Nasimbukiye inyuma y'intebe yari iruhande rwanjye. Barasa abantu bose, bahita biruka. Ndakeka batarigeze bafata umwanya wo kugenzura ko twese twapfuye. Navuye aho nari nihishe… Ndakeka ko mu isaha yose yakurikiyeho nasaga n'uwapfanye nabo, sinari mpari... Ikintu cya mbere nahise nkora, nagiye mu bwogero(salle de bain) bw'ababyeyi banjye hanyuma nireba mu ndorerwamo kugira ngo nemere neza ko ibyo natekerezaga byari byo, bivuze ko nari muzima. Nagize imbeho nyinshi cyane mera nk'urubura. Nta kintu na kimwe nabashaga kumva, sinariraga, nasaga n'uwataye ubwenge. Ku munsi wakurikiyeho nibwo nagize imbaraga zo kureba umuryango wanjye wose, hanyuma n'abaturanyi baraza baramfasha turabashyingura.'.

Corneille wari ufite imyaka 17 y'amavuko icyo gihe, yahise ahungira mu gihugu cyahoze ari Zaire, hanyuma ahava ajya mu Budage aho yari asanze abantu bari inshuti z'ababyeyi be bakiba muri icyo gihugu. Kuva icyo gihe, ntarongera gukandagiza ikirenge cye mu Rwanda ndetse yagiye agaragaza ko afite ibikomere bikomeye kuburyo yananiwe kugaruka mu gihugu yahuriyemo n'amateka mabi yashegeshe umutima we.

Corneille yakomeje kugaragaza impano n'ubushake bwo gukora umuziki ndetse aza kugeza ubwo ava mu Budage yerekeza muri Canada mu mwaka w'1997 ari naho ari kugeza ubu ndetse yamaze no guhabwa ubwenegihugu, ubu ni umuturage w'iki gihugu cya Canada giherereye ku mugabane wa Amerika.

Iyo usesenguye neza ibijyanye n'umuziki we n'ibiganiro atanga mu bitangazamakuru, bigaragaza ko afite ibikomere atarabasha kwakira ari nabyo avuga ko byatumye ataragaruka mu Rwanda kuva yahunga mu myaka hafi 27 ishize.

Album ya Corneille imaze imyaka 4 igiye hanze, yayise " Entre Nord et Sud ", bishaka kuvuga " Hagati y'Amajyaruguru n'Amajyepfo " aho yashakaga kwerekana ko iwabo ari ku migabane itatu y'isi, harimo muri Africa aho ababyeyi be bakomoka, i Burayi (mu Budage) aho yavukiye ndetse akaba yaranahabaye nyuma yo guhunga Jenoside yari asize mu Rwanda, hanyuma akaba anafata umugabane wa Amerika nk'iwabo kuko igihugu cya Canada kugeza ubu ari nacyo abarizwamo akaba anagifitemo ubwenegihugu, akaba yarahashakiye umugore witwa Sofia mu mwaka wa 2006 ndetse bakaba baranabyaranye umwana witwa Merik Nyungura, aba bose bakaba babarwa nk'abaturage ba Canada.

Mu biganiro yagiye agirana n'ibitangazamakuru bitandukanye nyuma y'iyo album , Corneille ubwe yagiye avuga ko adapfa kuririmba, ahubwo ko ibikubiye mu ndirimbo ze ari ubuzima yabayemo.

Mu mwaka wa 2013, Corneille nibwo yaganiriye na Televiziyo y'Abafaransa, asobanura byinshi ku muziki we ushingiye ku buzima bwe bwite yanyuzemo, ariko anaboneraho kwerekana ko umutima we utarabasha kwakira kuba yagaruka mu Rwanda.

Icyo gihe yagize ati : 'Kuva icyo gihe cyose, numvaga ntiteguye kuba nasubirayo. Nari mfite agahinda natewe n'ibyabaye mu gihugu nkomokamo'.

Indirimbo ye yitwa "I'll Never Call You Home Again" bishaka kuvuga ngo " Sinzongera kukwita iwacu ukundi " irimo amagambo agaragaza ibikomere bya Corneille. Irimo amagambo akomeye nk'aho aba agira ati : 'Ubwo mperuka kukubona, wari umeze nk'uruhurirane rw'ibyahishuwe, ikuzimu n'Itangiriro. Ubwa nyuma mperuka kukubona, wanyamburaga ibyanjye n'abari abanjye bose… sinzongera kukwita iwacu ukundi.'

Gusa icyo gihe mu mwaka wa 2013, Corneille yatangaje ko yumva umutima we ugenda wiyunga n'u Rwanda nk'igihugu akomokamo, ndetse ko agenda yiyumvamo buhoro buhoro umutima wo kuba yahagaruka. Mu ndirimbo ye yitwa "Les Sommets de nos vies" bishaka kuvuga " Ku dusongero tw'ubuzima bwacu " avugamo ibihe bikomeye by'ubuzima bwe, akaza no kuvugamo iby'uko azagaruka i Kigali.

Mu ndirimbo ya Corneille yise 'Parce qu'on vient de loin', naho avugamo amagambo akomeye cyane agaragaza ibikomere yatewe na Jenoside yamugize impfubyi ikanamutwara abavandimwe.

Muri iyi ndirimbo hari aho agira ati : 'Nitwe ubwacu ba papa bacu, turacyari bato ariko kandi turanashaje, bituma ntekereza… Urabizi nitwe ubwacu ba mama bacu, turacyari bato kandi babyitayeho ariko bizahinduka. Umuntu atwarwa umwanya no guteganyiriza ejo hazaza, ariko igihe cyiza kikigendera kikadusiga ntacyo dufite ndetse twashobewe. Umuntu ata igihe kinini abira icyuya… ariko se byaba bimaze iki mu gihe umuntu atizeye niba azabasha kubona uko ejo hazaba hasa ?'. Muri iyi ndirimbo, akomeza avugamo amagambo menshi agaragaza ko yavuye kure mu buzima bwe.

Mu ndirimbo yitwa 'Seul au monde', Corneille naho aririmbamo amagambo agaragaza ko yiyumva nk'uri wenyine ku isi yose, kuko ntawe agifite umuba hafi. Iyi yayikoze mu mwaka wa 2003. Muri iyi ndirimbo hari aho agira ati : 'Ndi njyenyine ku isi, ntacyo mfite nabikoraho. Niyumva ndi njyenyine ku isi, singishoboye kubiceceka… Mama mbere yo kugenda yarambwiye, ngo ntukerekane imbaraga nke no gutsindwa kwawe, kandi nugera mu bihe bibi cyane ujye ukomera, amarira uyamire kuko guhorana ishema bizaba intwaro yawe nziza… Mbese ubu nzi guseka uko byakagombye… Ndirimba kenshi ngirango ntarira, iyo ntekereje ku buzima bwanjye ndara amajoro, umunsi wose uje ukambwira ko ndi njyenyine ku isi'

Muri rusange, mu ndirimbo z'umuhanzi Corneille aho ziva zikagera, ubwe yivugira ko ibyo aririmba ari ubuzima bwe yabayemo ndetse n'ubwo akomeza kubamo. Ibi kandi ninako bigaragara, kuko iyo usesenguye amazina aha izi ndirimbo ndetse n'amagambo akomeye aba azigize, usanga bifite aho bihurira cyane n'ibikomere yatewe n'amateka ya Jenoside yamusize ari nyakamwe.

Tugarutse ku butumwa yashyize ku rubuga rwa Twitter yerekana ko yishimiye intsinzi y'Amavubi, Corneille yasabwe n'Abanyarwanda batari bacye ko yazagaruka mu Rwanda agatarama nawe agatanga ibyishimo nk'ibyo Amavubi yatanze ubwo yatsindaga Togo agahita anabona itike yo gukomeza muri 1/4.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Icyamamare-Corneille-umaze-imyaka-27-atinya-u-Rwanda-Amavubi-yatumye-yerekana-ko-akiruzirikana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)