Icyo Kagere Meddie avuga ku mugabo ukomeje kuvuga ko ari we se #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu w'umunyarwanda Meddie Kagere ukinira Simba SC, avuga ko Vedasto Katologi ukomeje kuzenguruka ibitangazamakuru bya Tanzania avuga ko ari we se, atari byo ndetse ko atanamuzi.

Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize tariki ya 2 Mutarama 2021, nibwo uyu mugabo w'imyaka 60 yumvikanye bwa mbere mu bitangazamakuru bya Tanzania avuga ko ari we se wa Kagere Meddie.

Avuga ko yanagerageje kuvugana na Kagere akamwemerera ko azamwoherereza itike akajya kumureba ariko ntabikore agahitamo kujya kumwirebera n'ubwo batabonanye.

Ati"nyuma y'uko Meddie agiye muri Simba nakiriye amakuru avuye mu bantu batandukanye cyane ko njye imipira ntiyirebaga, bambwira ko dusa ntangira kuyireba kubera umwana wanjye(Kagere). Kagere naramuvugishije ambwira ko azanyoherereza itike nkaza kumureba ariko yageze aho aranyihorera nanamuvigisha ntansubize.'

'Nashatse tike nza Dar es Salaam kugira ngo mbonane na we, nabonanye na manager wa Simba SC arambwira ngo Kagere yavuze ko nta bavandimwe afite Tanzania, abavandimwe be baba Afurika y'Epfo.'

Mu kiganiro kigufi Meddie Kagere yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko uwo mugabo ntawe azi, no kuvugana nawe batigeze bavugana nk'uko yabitangaje.

Ati"Ntawe nzi. Ibyo byo kuvugana nawe ntabwo byigeze bibaho arabeshya. Ni uguhimba inkuru bidafite aho bishingiye."

Meddie Kagere yivugira ko uyu mugabo uvuga ko ari se atamuzi

Mu mvugo ya Katologi Vedasto yumvikanamo ububeshyi no kwinyuramo

Iyo wumvise ikiganiro yatanze, uyu mugabo avuga ko atazi ndetse atanibuka izina rya nyina wa Kagere bamubyaranye ngo uretse kuba ari umugandekazi.

Iki benshi bagifashe nko kubeshya kuko atari ikintu cyapfa gushoboka ko yamwibagirwa cyane ko inshuro ya nyuma baherukana yari yamubwiye ko amutwitiye umwana.

Ikindi kandi abakurikiranye ibiganiro Kagere Meddie yagiye atanga byerekeye uyu buzima bwe bwite n'ubwo atari byinshi, uyu rutahizamu yivugira ko ari umuhungu wa Hadji Mohammed Kagere Rubega, papa we akaba ari umugande (bitandukanye cyane n'ibyo uwo mugabo wo muri Tanzania avuga).

Vedasto Katologi ubwe yitangarije ko atajyaga akurikirana ibintu by'umupira ndetse abyinjiyemo vuba nyuma yo kumenya ko Kagere ari umwana we, gusa iyo ikiganiro kigeze hagati avuga yari asanzwe areba umupira ndetse ari umufana wa Simba SC.

N'ubwo umuntu atabishingiraho cyane ariko avuga ko Meddie Kagere yavutse 1984, nyamara we mu byangombwa bye bigaragara ko yavutse mu 1986.

Katplogi avuga ko ari we se wa Meddie Kagere

Vedasto Katologi uvuga ko ari se wa Kagere Meddie ni muntu ki? Yahuriye he na nyina?

Vedasto Katologi uvuga ko ari se wa Kagere yavukiye Tanzania mu Ntara ya Kagera akarere ka Bukoba, yavutse tariki ya 11 Ukwakira 1960. Afite abana babiri ariko akaba atabana na nyina wabo.

Mu 1984 nibwo avuga ko yahuye n'umukobwa w'umugandekazi wari waje kubasura iwabo muri Bukoba(ari we avuga ko ari nyina wa Kagere), avuga ko bagiye mu rukundo mu gihe cy'ukwezi kumwe kuko yari avuye Dodoma aje iwabo mu kiruhuko cy'akazi.

Muri icyo gihe cy'ukwezi bamaranye yamubwiye ko ashobora kuba afite inda ye, icyo gihe ngo iminsi yo gusubira ku kazi yari igeze asubira mu kazi amusigaho ndetse ntiyongera kuvugana na we kuko na telefoni icyo gihe ntazari zihari.

Akomeza avuga ko atigeze yongera kuvugana na we kugeza ubwo Kagere aje muri Tanzania gukinira Simba SC, abantu bakamubwira ngo hari umukinnyi waje muri Tanzania basa cyane, akababwira ko bidashoboka ndetse ko atajya areba ibintu by'umupira.

Bamubwira kuwukurikira akareba kuko bishoboka ko yaba ari n'umwana we kuko basa cyane, nibwo yatangiye gukurikirana na we asanga koko basa, abantu bamugira inama yo kuba yajya kumureba.

Bamubwiye ko ashobora kuba yarahuye na nyina wa Kagere akaba arimo abibahisha, we ababwira ko hari umukobwa w'umugande bakundanyeho ariko atamwibuka, bamugira inama yo kuririra kuri icyo kintu akajya kureba Kagere Meddie.

Ahamyaka ko yavuganye na Kagere akamubwira ko azamwoherera itike akaza kumureba ariko ntabikore we agakeka ko ari ukubera akazi kenshi, nibwo yafashe umwanzuro wo kujya kumureba akabonana n'ubuyobozi bwa Simba SC ariko Kagere ntibabonane.

Meddie Kagere asaba abantu kudaha agaciro ibikomeza kuvugwa n'uyu mugabo



Source : http://isimbi.rw/siporo/icyo-kagere-meddie-avuga-ku-mugabo-ukomeje-kuvuga-ko-ari-we-se

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)