Esma Khan akaba mushiki w'umuhanzi Diamond Platnumz, avuga ko amagambo nyina yatangaje abantu bayumvise nabi atashakaga kuvuga ko atari umwana we.
Nyuma y'uko atangaje ko Abdul Juma atari we se wa Diamond Platnumz, nyina wa Diamond yongeye gushyira abantu mu rujijo avuga ko Esma Khan ari umwana wa mukuru we.
Yafashe ifoto ayiherekeza amagambo avuga ngo "aho twari Somali (Kariakoo mu mujyi wa Dar) k'umuvandimwe wanjye mama Esma."
Ibi byazuye impaka ku nyinshi benshi batangira kumubaza niba koko Esma atari umwana.
Abandi bakavuga ko koko ari byo ndetse ari yo mpamvu adasa na Diamond Platnumz umuhanzi w'icyamamare.
Nk'uko Global Publishers yabitangaje, avuga kuri iyi ngingo, Esma yavuze ko abantu babifashe nabi we ari umwana wa Mama Dangote ahubwo ari ho yakuriye abantu benshi bakagira ngo ni umwana we bakamwita Mama Esma.
Ati"noneho babonye ko ntari umwana wa Mama Dangote, bumvise mama avuga Mama Esma ni byo kuko ni mama wanjye mukuru, ni we wandeze, rero abantu bakamwita Mama Esma."
Atangaje ibi mu gihe Diamond Platnumz nyuma y'uko nyina avuze ko atari umwana wa Juma Abdul yanze kugira ikintu na kimwe abivugaho.