Enjeniyeri w'Umujyi wa Kigali, Emmanuel Asaba Katabarwa, avuga ko barimo kwagura imihanda imwe n'imwe banakora indi mishya izatuma ibinyabiziga bigenda byisanzuye mu masaha yose y'umunsi.
Iyi gahunda y'imyaka itatu bayitangiriye ku kiraro cyo kuri ruhurura ya Mpazi muri Nyabugogo, kizubakwa hakoreshejwe amafaranga y'u Rwanda miliyari zirindwi, bitarenze ukwezi kwa Werurwe 2021.
Umujyi wa Kigali kandi urimo gukora umuhanda utambika haruguru y'ibitaro byo ku Muhima ugana Nyabugogo, mu rwego rwo kugabanya imodoka mu muhanda uhuza Kinamba n'ahitwa kuri Yamaha ku Muhima.
Agace k'umuhanda uva ku kiraro cy'Ikinamba kugera aho wigabanyamo ujya ku Kacyiru, ujya mu Gakiriro n'unyura ku rwibutso rwo ku Gisozi, na ko karimo kwagurwa bitarenze ukwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, nk'uko Enj Katabarwa yakomeje kubisobanura.
Yagize ati "Turimo guteganya kubaka ibirometero bigera kuri 215 muri Kigali, twemeranyijwe na MINECOFIN ko hari amafaranga izajya itugenera buri mwaka, ibikorwa byose hamwe bizarangira bitwaye amafaranga miliyari 400".
Ibi ariko birakorwa mu gihe hari n'imihanda Ubuyobozi bw'uyu mujyi buvuga ko abafite ibinyabiziga badakoresha, bigatuma benshi bakererwa kugera mu kazi cyangwa mu ngo iyo batashye.
Mu mihanda mishya umuntu yakoresha ava Kimironko ajya mu Mujyi, harimo nk'uwa Nyabisindu-Nyarutarama-Kacyiru na Kimicanga atanyuze ku Gishushu na Kimihurura.
Umuntu uva mu Majyaruguru i Gicumbi agana i Kinyinya, Kimironko, Remera cyangwa Nyarutarama, aho kunyura i Nyabugogo ashobora kunyura mu muhanda uva Nyacyonga ugahinguka i Batsinda cyangwa akomeza akanyura i Kinyinya.
Hari n'ubwo yakomeza akanyura mu muhanda uva Karuruma ugahinguka ahitwa Beretware, agakomereza i Kagugu cyangwa agacurika anyura mu Gakiriro ka Gisozi ajya ku Kacyiru, aho kuva Karuruma anyura muri Nyabugogo.
Uwitwa Serugendo ukoresha kenshi umuhanda Kigali-Nyamata, avuga ko kuva ahitwa Rwandex kugera i Nyanza ya Kicukiro, hari igihe ahakererwa nk'isaha n'igice ajya mu kazi cyangwa avayo, kubera umubyigano w'ibinyabiziga.
Serugendo akavuga ko hari ikibazo cyo kumenyera imihanda imwe, cyangwa kutamenya gutegura urugendo mu rwego kwirinda guhuza isaha n'abandi.
Yagize ati "Iyo akazi gatangira saa moya za mu gitondo, usanga buri muntu ashaka kwinjira mu Mujyi saa moya zibura iminota 10, nta wibwiriza ngo agende nko mu minota 30 mbere yaho".
Akomeza avuga ko yabonye abantu benshi bava mu Mujyi banyura inzira ya Rwandex-Nyanza, nyamara hari aho bashobora kunyura bihuta kuva mu Mujyi-Nyamirambo-Rebero Nyanza, cyangwa Kiyovu-Gikondo-Rebero-Nyanza.
source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Ikibazo-cy-umubyigano-w-ibinyabiziga-muri-Kigali-kizarangira-mu-myaka-itatu