Ikigo nderabuzima cya Mbuye muri Ruhango cyahawe ingobyi itwara abarwayi (Ambulance) bemerewe na Ministiri Shyaka Anastase, Abaturage barishimira ko umubare w'ababuraga ubuzima ugiye kugabanuka by'Umwihariko Abana n'Ababyeyi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umurenge wa Mbuye ni umwe mu y'igize akarere ka Ruhango mu Ntara y'Amajyepfo ,ni umurenge wegereye akarere ka Muhanga na Kamonyi akaba ariho haherereye ikigo nderabuzima cya Mbuye nacyo gifite Poste de Sante zigera kuri ebyiri ari zo Poste de Sante Gisanga yegereye Shyogwe ya Muhanga na Poste de Sante Kabuga yegereye Kinazi.

Hakaba na Centre de Sante ya Mbuye twavuga iri mu Murenge rwagati kuko iherereye mu kagari ka Nyakarekare,Mbuye ifite utugari turindwi n'imidugudu mirongo itandatu n'ibiri, Gusa ni Umurenge ufite ibigo nderabuzima bibiri birimo Mbuye na Ikigo nderabuzima cya Kizibere
Ni imbangukiragutabara ihawe Mbuye binyujijwe mu bitaro bya Ruhango akaba ari nabyo bizajya biyimenyera buri kimwe nk'urwego rukuriye ibigo nderabuzima biri muri iyo zone

Ubwo Nyakubahwa Ministiri w'ubutegetsi bw'Igihugu Shyaka Anastase yasuraga uyu murenge kuwa 31 Kanama 2020 abaturage bamusabye kubakura mu bwigunge bagahabwa ingobyi itwara abarwayi, yabasubije ko agiye kubakorera ubuvugizi ambulance abakayihabwa ariko nabo bagomba gukorwa iyo bwabaga bakubahiriza inshingano zabo dore ko yari yabanenze kugira isuku nkeya aho batuye kandi Akarere ka Ruhango kari gafite gahunda ya Ruhango icyeye,Ministiri yabasabye kujyana na Gahunda nziza za Leta kandi abizeza ko ibibazo bafite bireba Leta nayo iticaye izagenda ibikemuka bitewe n'ubushobozi

Iyi ngobyi itwara abarwayi yishimiwe n'abaturage batandukanye barimo abahanyuraga baje kuyireba ndetse n'abarwayi bakiriwe ku Kigo nderabuzima cya Mbuye batangazaga ko badashidikanya ko mu minsi mike Ubuyobozi buhavuye bahawe ibyo basabye bose bati 'Imvugo niyo ngiro nk'uko bisanzwe' dore ko no mu minsi ishize bahawe amashanyarazi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Umwe mu baturage waganiriye na Rushyashya News witwa Belgique Edouard yatangaje ko bishimiye iyi mbangukiragutabara kuko ubuzima bw'ababo buzajya butabarwa mu kanya gato abarwayi bagezwa ku bitaro bikuru by'Akarere ka Ruhango biri I Kinazi

Umuyobozi w'Umurenge Bwana Kayitare Wellars ari kumwe n'Umuyobozi w'Ikigo nderabuzima cya Mbuye Bwana Nsengumuremyi Jacques, bavuze ko banejejwe n'iyi ngobyi kuko n'ubwo hatamenyerewe impfu z'ababyeyi n'abana bapfa bavuka ariko igiye kubafasha kujya batabara ubuzima bw'abaturage bagera kuri 28965 (Population Cible) bagana Iki kigo nderabuzima cya Mbuye kandi bikazatuma banoza na Serivisi baha abaturage babagana

(Iyi foto yafatiwe i Mbuye mbere y'uko icyorezo cya Covid 19 kigera mu Rwanda)

Bikaba byitezwe ko iyi Mbangukiragutabara izajya yunganira izindi zifitwe n'Ibitaro bya Kinazi ifasha gutwara abarwayi baherereye mu bigo nderabuzima bindi bitarabona izabyoAbaturage bashimiye byimazeyo Leta bavuga ko bazakomeza gushyigikira gahunda zayo nziza zita ku baturage hakorwa imiganda itandukanye yaba iyo gutunganya imihanda aho izi mbangukiragutabara zizajya zinyura dore ko Mbuye igizwe n'amateme akunze kwangizwa n'imvura nyinshi bigatuma imirenge byegeranye ubuhahirane budindira.

The post Ikigo nderabuzima cya Mbuye muri Ruhango cyahawe ingobyi itwara abarwayi (Ambulance) bemerewe na Ministiri Shyaka Anastase, Abaturage barishimira ko umubare w'ababuraga ubuzima ugiye kugabanuka by'Umwihariko Abana n'Ababyeyi appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ikigo-nderabuzima-cya-mbuye-muri-ruhango-cyahawe-ingobyi-itwara-abarwayi-ambulance-bemerewe-na-ministiri-shyaka-anastase-abaturage-barishimira-ko-umubare-wababuraga-ubuzima-ugiye-kugabanuk/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)