Imbuga nkoranyambaga za Donald Trump zahagaritswe kugeza igihe azavira ku buyobozi bwa leta zunze ubumwe za Amerika - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mark Zuckerberg, umuyobozi  wa Facebook yatangaje ko imbuga za Facebook ndetse na instagram zikoreshwa na Donald Trump zahagaritswe mu gihe cy'ibyumweru bibiri kugeza igihe azaba aviriye ku buyobozi bwa leta zunze ubumwe za Amerika.

Donald Trump

Amakuru dukesha BBC avuga ko Mark Zuckerberg yategetse ko hakurwaho ibyo Donald Trump yari amaze gushyira ku rubuga rwa Facebook kuko byashoboraga kongera guteza imvururu nk'izabaye ku munsi w'ejo ubwo abashyigikiye Donald Trump bigaragambyaga ndetse bakanigabiza inteko ishinga amategeko. Mark Zuckerbeg kandi yavuzeko impamvu imbuga za Facebook na Instagram za Trump zabaye zikuweho kubw'umutekano wa Joe Biden kuko Trump akomeje gutangaza amagambo ajyanye no kutemera ko yatsinzwe amatora ndetse bishobora no guteza imyigaragambyo.

 

 



Source : https://yegob.rw/imbuga-nkoranyambaga-za-donald-trump-zahagaritswe-kugeza-igihe-azavira-ku-buyobozi-bwa-leta-zunze-ubumwe-za-amerika/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)