Imbuga nkoranyambaga zitwubake aho kudusenya – Miss Mutesi Jolly #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Miss Mutesi Jolly
Miss Mutesi Jolly

Mu kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio cyo ku wa 26 Mutarama 2021 Mutesi yari yitabiriye, yavuze ko imbuga nkoranyambaga zidakwiye gusenya abantu ahubwo zikwiye kububaka.

Mutesi yavuze ko yagiye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye muri 2016, ubwo yari arimo kwiyamamaza muri Miss Rwanda.

Agira ati “Jyewe njya kuri ‘Social media' nari ndangije amashuri yisumbuye. Icyo gihe nishakiraga amajwi ubwo niyamamazaga muri Miss Rwanda 2016, kuva ubwo ndiho kandi nzanagumaho.”

Yaje no kugira amahirwe atorwa nka Nyampinga w'u Rwanda 2016, akomeza gukoresha imbuga nkoranyambaga, ibintu avuga ko bimufasha gusangiza abamukurikira ibitekerezo bye, akanemeza ko hari n'aho byamuhesheje akazi.

Ni kenshi abamukurikira ariko batemeranya nawe mu byo yandika, aho usanga hari abamwandikira amagambo amutuka, we akavuga ko abantu badakwiye kuba barakara kuko badahuje ibikerezo nawe ngo bamutuke.

Ati “Kudahuza n'umuntu igitekerezo ntibivuze ko mukwiye kubishwanira. Dukwiye kumenya kuganira no kungurana inama mu bwubahane nta muntu uhutaje undi”.

Kuri we ngo izo mbuga nkoranyambaga zihuza benshi, zikwiye kubyazwa umusaruro kurusha uko zipfushwa ubusa, ati “Imbuga nkoranyambaga zitwubake aho kugira ngo zidusenye.”

Icyo kiganiro kandi cyanitabiriwe na Richard Kwizera, umunyamakuru wa Kigali Today uzwiho gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, akagira inama abakoresha nka Twitter kuyijyaho bafite umwihariko aho gupfusha umwanya ubusa.

Ati “Birasaba kwitonda mu gukoresha ubu buryo bw'ikoranabuhanga bwo gutanga ibitekerezo, gusa jyewe ibanga ryanjye ni rimwe; nafashe umurongo wo kujya ntangaza amakuru kandi byaramfashije cyane. Ntibikwiye rero ko umuntu ajya ku mbuga nkoranyambaga atukana.”

Icyo kiganiro cyari cyanitabiriwe n'abandi bakoresha cyane iryo tumanaho, kikaba cyaribandaga ku nyungu n'ingaruka ku bakoresha imbuga nkoranyambaga.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/imbuga-nkoranyambaga-zitwubake-aho-kudusenya-miss-mutesi-jolly
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)