Imirimo yo kubaka ruhurura ya Mpazi igeze kuri 54% - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi ruhurura ya Mpazi yakira amazi aturutse mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali ikayayobora mu Mugezi wa Nyabugogo, gusa kubera imyubakire yayo itari inoze wasangaga mu bihe by'imvura yuzura igateza imyuzure mu bice bya Nyabugogo.

Mu rwego rwo gukemura ibi bibazo by'imyuzure mu buryo bwa burundu, Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwatangije ibikorwa byo kwagura iyi ruhurura n'ibiraro bibiri biri ku mugezi wa Nyabugogo.

Ubwo IGIHE yasuraga aka gace ngo irebe aho iyi mirimo y'ubwubatsi igeze, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'amazi, isuku n'isukura mu Mujyi wa Kigali, Eng.Tuyisenge Fidèle yavuze ko imirimo yo kuyubaka igeze kuri 54% by'imirimo yari iteganyijwe.

Eng. Tuyisenge yavuze ko kuri ubu hamaze kubakwa ruhurura ihuza ibiraro bibiri mu gice cya Nyabugogo.

Ati 'Ubu turi gukora ikiraro gihuza ibiraro byombi, habayeho kubanza kukizamura, ku buhaname bwifuzwa kugira ngo kimene muri Nyabugogo neza.'

Ibiraro bibiri bya Mpazi, ni ukuvuga ikiraro giherereye mu gice cya Nyabugogo ahazwi nko ku Mashyirahamwe, ndetse no ku gice cya Poids Lourds bizuzura bitwaye miliyari 7,9 Frw.

Eng.Tuyisenge yavuze ko imirimo yo kubaka ruhurura ya Mpazi yabanje gukomwa mu nkokora n'icyorezo cya Coronavirus bitewe na bimwe mu bikoresho byavaga hanze .

Ati "Coronavirus nta kintu itagizeho ingaruka, ibikoresho byinshi kugira ngo biboneke byavaga hanze, kuza kwabyo ntabwo kwagenze neza, twagize ikibazo cyo kubura ibyuma, inganda zo mu Rwanda ntabwo zari zifite ubushobozi bwo guhaza igihugu cyose harimo na Mpazi, habayeho gutinda.'

Iyubakwa ry'iyi ruhurura ya Mpazi ritanga akazi nibura ku bantu bagera 150 buri kwezi.

Usibye ruhurura ya Mpazi yahereweho, Umujyi wa Kigali ufite gahunda yo kubaka ruhurura zigera kuri 40 zo mu duce twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.

Ni igikorwa biteganyijwe ko kizatwara agera kuri miliyari 30 Frw. Mu zindi ruhurura zarangije gukorerwa inyigo harimo iza Gatsata mu Karere ka Gasabo aho imwe ifite kilometero 1 392 indi ikagira 1 795.

Izindi zakorewe inyigo harimo iyo muri Kagarama mu Karere ka Kicukiro ifite 2 200 km ikeneye kubakwa na miliyoni 756,9 Frw ndetse na ruhurura ya Nyarugunga ifite 1400 km nayo izubakwa kuri miliyoni 416,6frw.

Igice cya Nyabugogo cyahuraga n'ibibazo cyane mbere yo gukorwa
Imirimo yo kubaka iyi ruhurura igeze kuri 54%
Iyi ruhurura yakundaga kwangiza byinshi mu gihe cy'imvura
Ruhurura ya Mpazi iri kubakwa kugira ngo amazi azahure n'umugezi wa Nyabugogo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-yo-kubaka-ruhurura-ya-mpazi-igeze-kuri-54

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)