Impamvu 3 z'ingenzi APR FC yagendeyeho itanga umukinnyi Ishimwe Kevin muri Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bwa APR FC buvuga ko bwahisemo gutanga burundu Ishimwe Kevin muri Kiyovu Sports, ni nyuma y'ibaruwa bandikiwe n'iyi kipe imusaba.

Mu Kwakira 2020 nibwo APR FC yahagaritse Ishimwe Kevin mu bikorwa by'iyi kipe igihe kitazwi, ku munsi w'ejo nibwo kiyovu Sports yamuhaye ikaze muri iyi kipe.

Ubuyobozi bwa APR FC bubinyujije ku rubuga rwayo, bakaba bavuga ko bahisemo kumutanga burundu muri Kiyovu bashingiye ku mpamvu 3 z'ingenzi.

Impamvu ya mbere ni uko tariki ya 13 Mutarama 2021 bakiriye ibaruwa isaba gutizwa uyu mukinnyi, APR FC ikaba yarabasubije tariki ya 18 Mutarama babamenyesha ko bamuhawe akazabakinira mu mwaka w'imikino 2020-2021.

Bakomeza bavuga ko impamvu ya kabiri ari uko mu ibaruwa babandikiye babamenyesheje ko mu bufatanye basanzwe bagirana, muri iyi baruwa babamenyesheje ko APR FC ihawe burundu umukinnyi Nsanzimfura Keddy(wagiye muri APR FC bigateza impaka ndende bivugwa ko agifite amasezerano ya Kiyovu Sports), nabo bakaba batanze Keddy burundu muri Kiyovu Sports.

Kiyovu Sports ikaba yahawe uburenganzira bwo kuganira na Ishimwe Kevin kugira ngo bagire ibyo bumvikana akore akazi atuje neza.

Ishimwe Kevin Kevin yinjiye muri APR FC mu mwaka wa 2019 avuye muri AS Kigali, yakiniye amakipe atandukanye nka Pepiniere FC ndetse na Rayon Sports.

Ishimwe Keddy yamaze gutangwa burundu muri Kiyovu Sports
Kiyovu Sports yamaze kumuha ikaze



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impamvu-3-z-ingenzi-apr-fc-yagendeyeho-itanga-umukinnyi-ishimwe-kevin-muri-kiyovu-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)