Umuvuduko w'iterambere ry'isi uri kugenderaho ujyana nuw' ikoranabuhanga muri rusange. Muri iki gihe telefoni zigezweho zifasha abantu mu itumanaho zigenda ziyongera. Gusa akenshi usanga abakobwa bazikoresha nabi bikaba byabakururira kugwa mu rwobo batazapfa bikuyemo cyangwa bakagira igisebo ubuzima bwabo bwose .
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe impamvu 7 nta mukobwa wiyubaha cyangwa wubaha ubuzima bwe, uretse no koherereza umusore amafoto y'ubwambure bwe , ntanukwiriye kwifotora cyangwa gufotorwa amafoto agaragaza ubusa bwe.
1.Ni umuco w'amahanga
Kwigana iby'ahandi si bibi ariko icya ngombwa ni uguhitamo ibidufitiye akamaro atari ugupfa kwakira ibije byose.Kwifotoza amafoto y'ubwambure si indagagaciro z'umunyarwandakazi ahubwo ni umuco abantu bagiye bigana abazungu. Mbere yo kubyigana buhumyi, banza upime ku munzani inyungu wakuramo uzigereranye n'ingaruka mbi zishobora kukugeraho igihe byaba bihindutse uko utabiteganyaga.
2.Ifoto ntisaza
Tugarutse ku ngingo ya mbere, hari igihe ukundana n'umusore bikaba ngombwa ko mutandukana bitewe n'impamvu zinyuranye , ntimubane ngo mushinge urwanyu.
Iyo mutandukanye, bishyira kera ugashaka undi musore mukundana byarimba mukabana. Ya mafoto woherereje umusore cyangwa abasore mwakundanaga ashobora kugusenyera urugo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Tekereza uko byagenda warubatse urugo, mubanye neza n'umugabo,warabyaye uri umugore wizihiye urugo , hanyuma ya mafoto yawe wambaye uko wavutse akerekwa umugabo wawe?
Urwo rugo rwazongera kugarukamo amahoro? Si ikimenyetso gifatika se ko wahoze ufite ingeso y'ubusambanyi nubwo waba ntayo wigeze? Icyizere yakugiriraga cyaba kigikomeje?Abana bawe bayabonye babifata gute?Waba ukiri umubyeyi bubaha kandi baha agaciro?
3.Mwene aya mafoto ashobora kubonwa n'utabigenewe
Telefoni, mudasobwa cyangwa ahandi hose wayabikwa bishobora gutakara cyangwa bikibwa. Ese nyuma yo gutakaza kimwe muri ibi tuvuze amafoto yawe azagarukira he? Ese uwo wayoherereje we kubw'ibyago bimugendekeye gutya, byagenda gute?
Uretse kwibwa cyangwa gutakara, hari igihe umusore woherereje amafoto y'ubwambure bwawe ashobora kuyirambika akaba yabonwa n'undi cyangwa nawe akayiyoherereza.
Uretse nibyo kandi umusore mukundana agira inshuti abwira amabanga ye yose, amafoto yawe ashobora kuba yarayeretse bagenzi be nabo bakaba bazi ubusa bwawe. Ese utekereza ko bazongera kukubaha nkuko babigiraga?
4.Urukundo mukundana rudasanzwe uyu munsi ejo rwayoyoka, akakwandagaza
Nubwo muri iyi minsi mufitanye urukundo rubagurumanamo ndetse rufite ubugi butyaye cyane , ariko ejo cyangwa ejo ubundi mushobora gutandukana n'umusore mukundana ubu bitewe n'impamvu zinyuranye. Buri wese agira uko yakira igikomere cyo gutandukana n'umukunzi we. Kukwihimuraho agashyira amafoto y'ubwambure bwawe kukarubanda ni kimwe mubyo yakora utigeze utekereza mbere yo kuyohereza.
5.Amafoto y'ubwambure bwawe ashobora kugushyira muri gereza, kugusibira amayira no kukwangiriza isura muri rubanda
Nta kintu cyiza kuri iyi si nko gukundana n'umusore , nawe akakugaragariza amarangamutima nkuko ubigira. Umuntu ahinduka nk'ikirere, hari igihe wa musore ashobora kwiga imico mibi ubona utakwihanganira bikaba ngombwa ko mutandukana.
Kuba waramuhaye amafoto yawe wambaye ubusa, ashobora kubigira igikangisho, bityo mugakomeza gukundana kubwo kubura uko ugira,ukaba udatandukanye cyane n'umuntu uri muri gereza.
Amafoto agaragaza ubusa bwawe , igihe agiye kukarubanda ashobora kugusibira amayira nko mu kuba wabona akazi keza kagendanye n'ibyo wize cyangwa se bikaba byakwangiriza isura yawe mu muryango wawe, mubo mukorana, n'ahandi.
6.Ushobora gusabwa ingurane y'amafaranga cyangwa kuryamana n'uwo utatekereje
Ni benshi mu bakobwa bagiye batakaza mwene aya mafoto, hanyuma bagashozwa ku nkeke nuyafite zo gutanga ingurane y'amafaranga menshi cyangwa ikindi kiguzi. Uretse nibyo kandi hari igihe umusore cyangwa umugabo agusaba ko mwaryamana kugira ngo akomeza kukubikira ibanga , kubera gusa ifoto wifotoye cyangwa wafotowe ntawe ugushyizeho agahato.
7.Kumwoherereza amafoto y'ubwambure bwawe sibyo bigaragaza urukundo
Nubwo benshi mu bakobwa boherereza abasore amafoto bambaye uko bavutse mu rwego rwo kubashimisha no kubagaragariza urukundo, iki si cyo kimenyetso cyatuma ugaragariza umusore ko umukunda. Nubwo yabigusaba inshuro 100 ukwiriye kumwumvisha ko ubwambure bwawe atari cyo kigaragaza igipimo cy'urukundo umukunda,ko kandi niba akubaha , akwiriye kumva ubusobanuro bwawe.
Abwirwa benshi akumva beneyo. Izi ni zimwe mu mpamvu nta mukobwa (udacuruza ubwambure bwe cyangwa ngo abe yicuruza) ukwiriye kwifotoza ifoto igaragaza ubwambure bwe.
Â
Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa :http://yegob.rw/dating