Impungenge ku muco wo gukora amasaha 24 ushobora kugenda nka nyomberi i Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Wageraga mu duce tumwe na tumwe two mu Mujyi wa Kigali mu masaha akuze y’ijoro ugasanga abantu ni urujya n’uruza, ibirori reka sinakubwira, utubyiniro twuzuye abantu, utubari natwo ari uko, mbese ahenshi ntiwari kubura serivisi z’ingenzi washakaga, ijoro ryabaga ari nk’amanywa ndetse hari aho wasangaga nijoro ari bwo hashyushye kurusha ku manywa, nka Nyamirambo n’ahandi.

COVID-19 yaraje ibyo byose ibisubiza i rudubi kuko hahise hatangira gushyirwaho ingamba zigamije kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo, zirimo gushyiraho isaha ntarengwa. Nisaha yagiye ihinduka mu bihe bitandukanye bitewe n’uko icyorezo cyabaga gihagaze, yabaye saa Yine, iba saa Moya, kuri ubu ni saa Mbili z’ijoro.

Uretse ibi kandi muri iyi minsi ingamba zongeye gukazwa, ubwo hashyirwagaho isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nk’isaha ibikorwa byose by’ubucuruzi bigomba kuba bifunze ubundi abantu bakerekeza mu ngo zabo saa mbili hakaba nta n’umwe ugomba kuba akiri mu muhanda.

Benshi mu basanzwe bakorera ibikorwa by’ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko izi ngamba zakuyeho gukora amasaha 24 zatumye ibikorwa byabo bisubira inyuma, ndetse n’ayo binjizaga aragabanuka cyane kuko n’amasaha yo gukora yagabanyutse.

Umuyobozi wa Iwacu +250 ifite akabari na resitora mu karere ka Kicukiro, Mugisha Eugène, yabwiye The New Times ko bari basanzwe bakira abakiliya benshi mu masaha y’ijoro, ariko kuva icyorezo cyaza ayo binjiza yaragabanyutse cyane.

Yagize ati “Turi kwinjiza make kuruta uko byari bimeze. Byabaye ngombwa ko tugabanya umubare w’abakozi kuko n’amasaha y’akazi yagabanyutse, kuri ubu dukoresha 30% y’abakozi. Abakiliya na bo baraganyutse ku kigero cya 15% ugereranyije na mbere ya COVID-19.”

Mugisha yavuze ko bajyaga bakira abakiliya babarirwa mu 3 000 kuva saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza mu gitondo, ariko ubu ayo masaha nta kazi gakorwa bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo.

Umuyobozi wa Sawa Citi, ifite amagururiro (supermarkets) ahatandukanye mu Mujyi wa Kigali, Shyaka Alex, na we yavuze ko icyorezo cyahungabanyije cyane ibikorwa byabo.

Ati “Twagizweho ingaruka cyane. Ugereranyije abantu bakora mu biro bava ku kazi saa Kumi n’imwe z’umugoroba, ibyo bivuze ko baba bafite iminota mike yo kugira ibyo bagura mbere y’uko isaha yo gufunga ya saa Kumi n’ebyiri igera.”

“No kuba ingendo hagati y’uturere zibujijwe kuri ubu, byatumye imodoka zajyaga ziza cyangwa ziva muri gare ya Nyabugogo abantu bakagura utwo kurya nta bikibaho, bivuze ko n’ayo twinjizaga yagabanyutse cyane.”

Mu myaka 12 ishize nibwo Umujyi wa Kigali watangije ubukangurambaga bwo gukora amasaha 24, hagamijwe kuzamura ubukungu no mu masaha y’ijoro, intego ikaba yari iyo kugira umujyi utaryama, bigatuma abawutuye ndetse n’abawusura babasha kubona serivisi zose bashaka igihe cyose.

Uyu muco wo gukora amasaha 24/24 iyo ugezweho ufasha mu kuzamura ubukungu bw’igihugu mu buryo bunyuranye, harimo gutanga imirimo, imisoro nayo ikiyongera kuko abantu baba binjiza menshi, bitewe n’uko n’igihe bakora kiba kiyongereye.

Haribazwa rero niba uyu muco wakomwe mu nkokora n’icyorezo, uzongera kubyuka ukongera gushinga imizi mu bakora ibikorwa bitandukanye.

Impuguke mu bukungu, Teddy Kaberuka, yavuze ko hari amahirwe ko uyu muco wazongera kugaruka nyuma y’icyorezo.

Yagize ati “Ubwo COVID-19 izaba irangiye cyangwa icishije make, umuco wo gukora amasaha 24 mu gihe cy’iminsi irindwi uzongera ugaruke kuko abantu basobanukiwe neza umumaro wo gukora cyane by’umwihariko nyuma y’ibihe bikomeye, kugira ngo bongere kugaruza ibyo batakaje muri ibi bihe bikomeye.”

“Abafata ibyemezo na bo bakwiye kuvugurura imigendekere y’iyi gahunda, byatuma birushaho gutaga umusaruro, ibi bikajyana no kwita ku gushyiraho serivisi z’ingenzi mu masaha y’ijoro, nk’uburyo bwo gutwara abantu, umutekano ndetse n’ibindi.”

Gusa yavuze ko hari ubwo bishobora kuzagorana, ugasanga nyuma y’icyorezo abantu ntibagishishikariye gusohoka ni joro nk’uko byahoze bitewe no kumenyera gukorera mu rugo no gutaha kare, yemeza ko nyuma y’icyorezo hakwiye kuzabaho ubukangurambaga bwongera gushishikariza abantu kugira umuco wo gukora amasaha 24 kuri 24.

Mbere mu masaha nk'aya amaduka yabaga afunguye ariko kuri ubu hari impungenge z'uko uyu muco utazongera kugaruka



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impungenge-ni-zose-ko-umuco-wo-gukora-amasaha-24-ushobora-kugenda-nka-nyomberi
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)