Iyi miryango itegamiye kuri Leta yakunze kwibanda ku buzima bw'abababaye cyane by'umwihariko abafite ibibazo by'ihungabana rituruka ku ngaruka z'ibyo umuntu yaba yaraciyemo mu buzima. Izi nshingano itangiza ibikorwa nk'ibyo mu nkambi mu rwego rw'isanamitima no kongera guhumuriza impunzi.
Mu nama yateguwe na ARCT-Ruhuka ku bufatanye na LIWOHA, ku nkunga ya GIZ/ZFG, Ishami ryayo rishinzwe Impunzi Impunzi ziri mu Nkambi ya Kigeme zashimye byimazeyo uruhare rw'iyi miryango mu mibanire yabo.
Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 atemerera abantu guteranira hamwe. Yahuje impuguke zitandukanye mu bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe n'imitekerereze ndetse n'abandi bafatanyabikorwa bakorana n'impunzi mu bice bitandukanye by'Isi.
Iyi nama yagarukaga ku buzima bwo mu mutwe n'imitekerereze ya muntu hamwe n'imibereho myiza y'inkambi z'impunzi n'imiryango izituriye.
Umwe mu bahuguwe na ARCT-Ruhuka nk'Umufashamyumvire mu Nkambi ya Kigeme yavuze ko ubufasha nk'ubu bwamukuye mu buzima bubi ndetse ko amahugurwa yahawe yamukuye mu rupfu, na we akaba afasha abandi.
Ati 'Nahoraga mu makimbirane ku buryo numvaga nshaka kwiyahura, ariko aho ARCT-Ruhuka yaziye, yaranyegereye bangira inama nongera kumva ubumuntu. Kubera guhangayika nari nararwaye umutima kugera aho abaganga bambuza kurya umunyu n'ibindi namaze amezi atatu muri ubu burwayi.'
'Uyu munsi tubanye neza n'umuryango wanjye, umutima nari ndwaye warakize kandi nta muti nanyoye uretse amahugurwa n'ubujyanama nahawe n'uyu muryango, navuga ko ARCT-Ruhuka yambereye umuti.''
Kuri we ari ko kandi asaba ko aya mahugurwa yahoraho, akagera no ku bandi bose ndetse hakongerwa n'umubare w'abafashamyumvire.
Ati 'Ndashimira ARCT-Ruhuka ariko nifuza ko na bagenzi banjye mu nkambi bagerwaho n'aya mahugurwa kuko ari ingirakamaro. Ikindi ni uko hano mu nkambi abafashamyumvire turi bake ariko twifuza ko batwongerera abandi tukarushaho gutabara umubare munini mu nkambi.'
Si imibanire yabo mu nkambi gusa yahindutse kuko n'uduce duturiye izo nkambi ubuzima bw'abaturage bwagiye buhinduka binyuze mu bufatanye n'umuryango, LIWOHA ndetse n'abayozi b'inzego z'ibanze.
Umuryango wa Nkuzimana Daniel na Mukakayumba watanze ubuhamya ko nabo babanye neza babikesha iyi miryango.
Nkuzimana Daniel yagize ati 'Numvaga nshaka gusara rwose, aho mperewe amahugurwa duhereye ku isomo rito ryo gusuhuzanya mu gitondo twatangiye kugenda twishimana. Ubu tubanye neza n'umuryango wanjye.'
Ubu buhamya bwe bwashimangiwe n'umugore we Mukakayumba aho yavuze ko ubu umugabo we asigaye afata iya mbere mu gufasha indi miryango yagiranye amakimbirane.
Ati 'Dufitanye abana icyenda, ubu dusigaye tujya inama, turakorera hamwe, ikindi noneho ni uko umugabo wanjye asigaye ajya gufasha indi miryango iri mu bibazo nk'ibyo by'amakimbirane.'
Umunyamabanga Nshingwabikorwa ARCT-Ruhuka, Abatoni Jane Gatete, yavuze ko bakoresheje uburyo butandukanye mu gukura abantu mu bwigunge no guheranwa n'amakimbirane, akenshi biterwa cyangwa bigatera ihungabana.
Ati 'Uburyo twakoresheje ni ugukorana n'abayobozi b'inkambi ndetse n'impunzi ubwazo. Badufasha gutoranya abantu b'inyangamugayo, bizewe na bagenzi babo tukabanza kubafasha ubwabo nyuma tukabaha amahugurwa bakajya gufasha abandi aho batuye, nabo rero iyo bageze aho batuye bakora ubukangurambaga, bakegeranya abantu bahuje ibibazo.'
Umuyobozi w'Inkambi ya Kigeme, Emmanuel Mutuyeyezu, wari uhagarariye Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Minema, yashimiye ubufatanye bw'umuryango ARCT Ruhuka mu bikorwa byo gusana imitima n'amahugurwa utangwa mu nkambi, wagezemo 2015.
Yasabye ubufatanye buhoraho mu gukurikirana imibereho, ubuzima bwo mu mutwe n'imitekerereze y'impunzi mu nkambi n'abazituriye.
ARCT-Ruhuka imaze imyaka irenga 20 wita ku gukumira no gufasha ibibazo by'ihungabana.