Imyaka 10 irirenze Christophe Matata yitabye Imana| Dore bimwe mu byo azibukirwaho - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari tariki ya 03 Mutarama 2011 ubwo inkuru y'incamugongo yamenyekanaga urwo rwari urupfu rw'umuhanzi Jean Christophe Matata wamamaye cyane mu ndirimbo zitandukanye ziganjemo iz'urukundo zakunzwe n'abantu benshi. Matata, wavukiye i Bujumbura ho mu Burundi ku ya 20 Ukwakira 1960, yaguye mu bitaro by'i Cape Town muri Afurika y'Epfo aho yari yagiye gukorera igitaramo. Yapfuye afite imyaka 50 azize indwara y'ibihaha.

Jean Christophe Matata

Bimwe mu byo Jean Christophe Matata azibukirwaho harimo indirimbo nyinshi zitandukanye by'umwihariko indirimbo 'amaso akunda', ' yakunzwe n'abantu benshi biganjemo abari mu rukundo bayikoreshaga mu guteretana ndetse n'izindi ndirimbo zitandukanye uyu muhanzi yagiye ahimba zigakundwa n'abantu batari bake. Si ibi gusa kuko uyu muhanzi wakundaga kwisekera mu buzima bwe azahora yibukirwa ku kanyamuneza kamurangaga ubwo yabaga arimo kuganira n'inshuti ze ndetse n'abamuzi bose baziko yahoranaga inseko mu maso ye. Ibihangano bya Jean Christophe Matata bizakomeza kwivugira nubwo uyu muhanzi atakiriho. Imana ikomeze kumuha iruhuko ridashira.

 

 



Source : https://yegob.rw/imyaka-10-irirenze-christophe-matata-yitabye-imana-dore-bimwe-mu-byo-azibukirwaho/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)