Umuyobozi wungirije wa APR FC, Maj. Gen. Mubaraka Muganga avuga ko mbere y'uko Rushehshangoga ahagarika gukina umupira w'amaguru yamusezeye ndetse nawe akamugira inama yo kubanza kumva ibyifuzo bya benshi akabona gufata umwanzuro kuko ari umukinnyi igihugu kigikeneye.
Tariki ya 27 Ukuboza 2020, nibwo Rusheshangoga yasezeye bagenzi bakinanaga muri AS Kigali ababwira ko ahagaritse gukina umupira w'amaguru, akaba yarahise yerekeza muri Amerika aho yasanze umuryango we.
Mbere yo gutangaza uyu mwanzuro yafashe, uyu mukinnyi mu bo yasezeye harimo na Maj. Gen. Mubaraka Muganga wabaye umuyobozi we mu myaka 6 yakiniye APR FC.
Maj. Gen. Mubaraka Muganga avuga ko Michel yamusezeye ariko amusaba ko yabanza akumva ubusabe bwa benshi akabona gufata umwanzuro we byaba ngombwa akanisubiraho kuko ari umukinnyi ugikewe utari ukwiriye gusezera ku myaka 26.
Ati' Twababajwe rero no kumva ko yasezeye ku mupira w'amaguru mu myaka yari agezemo yo kwitwara neza kurushaho ndetse no kubera urugero rwiza abakiri bato. Ajya kugenda yansezeyeho musaba ko yafata umwanya akumva ibyifuzo bya benshi akisubiraho kuko ari umukinnyi udasanzwe, umupira w'amaguru w'u Rwanda uracyamukeneye, imyaka 26 ku mukinnyi aba agisigaje nk'indi myaka 10 imbere ye cyane iyo yifata neza nka Rusheshangoga.'
Akomeza avuga ko atari ibyo kwishimirirwa kubura umukinnyi nka Rusheshangoga ku myaka 26 atari ikibazo cy'imvune cyangwa se indi impamvu yo mu kibuga yatuma ahagarika gukina.
Yemeza ko ari umukinnyi w'impano idasanzwe witwaye neza mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17 yakinnye igikomeza cy'Isi cya 2011 muri Mexique, yitwara neza mu Isonga ari nabyo byatumye APR FC imubenguka ikamugura ikajya kumwubakiriho muri 2012 ubwo yari itangiye gukinisha abana b'abanyarwanda gusa.
Ati' Rusheshangoga ni umukinnyi w'umunyarwanda ufite impano idasanzwe, twamumenye ari muri Isonga FC tumuzana muri APR FC ngo adufashe igihe twatangiraga politiki nshya yo gukinisha abana b'abanyarwanda muri 2012 kuko twabonaga ko bashoboye.'
Michel Rusheshangoga yavuye mu Isonga FC muri 2012 yerekeza muri APR FC yakiniye imyaka 5 ayivamo muri 2017 yerekeza muri Singida United, yayikiniye umwaka umwe agaruka mu Rwanda kuva 2018-2019 akinira APR FC, yayivuyemo yerekeza muri AS Kigali ari nayo yasorejemo gukina umupira w'amaguru.