Inama y'Abaminisitiri noneho yabaye ku ikoranabuhanga…Ntibyari biherutse #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inama y'Abaminisitiri yaherukaga guterana muri ubu buryo mu gihe mu Rwanda hariho gahunda ya guma mu rugo.

Iyi nama iteranye hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga, ibaye mu gihe imibare y'abandura COVID-19 mu Rwada ikomeje gutumbagira kimwe n'abo iri guhitana baka bakomeje kwiyongera.

Iyi nama kandi ibaye nyuma y'umunsi umwe Guverinoma y'u Rwanda ihagaritse amashuri y'incuke, abanza n'ayisumbuye yo mu Mujyi wa Kigali.

Ubwo iyi nama yaherukaga guterana, nubundi yari yakajije amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.

Icyo gihe inama y'Abaminisitiri yari yahagaritse ingendo zihuza uturere n'uturere ndetse n'uturere n'Umujyi wa Kigali, muri gahunda yiswe guma mu Karere.

Ubwo hafatwaga izi ngamba, Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru y'u Rwanda, Johnston Busingye yari yavuze ko abantu bakwiye kwirinda bityo ko bitabaye ibyo ibyari guma mu karere bishobora kuba ibindi.


UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Inama-y-Abaminisitiri-noneho-yabaye-ku-ikoranabuhanga-Ntibyari-biherutse

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)