Ingabo z'u Rwanda zifite inshingano zidasanzwe zo kurindira umutekano Perezida wa Centrafrique kugera ku muturage wo hasi no gukumira ibitero by'inyeshyamba #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye muri Centrafrique (MINUSCA) nizo zifite inshingano zikomeye zo kurinda umukuru w'igihugu ariwe President Faustin-Archange Touadera. Izo ngabo kandi zirinda ibikorwa bya LONI n'abayobozi bakuru bayo muri icyo gihugu. Usibye kurinda abaturage bari muri icyo gihugu kinini cyane, ingabo z'u Rwanda zishinzwe kurinda umurwa mukuru Bangui, akazi bakora neza kugeza uyu munsi .

Zakumiriye ibitero byagabwe n'inyeshyamba kuri uwo mu rwa mukuru, zikaba zikomeje kugarura amahoro nubwo abanzi b'amahoro badashaka Guverinoma ya Bangui bakomeje gutera ubwoba abaturage bicyo gihugu. Ituze ryagarutse muri uwo mugi aho inzu z'ubucuruzi zifunguye, ni akazi katoroshye.
Indangagaciro n'ubunyamwuga buranga ingabo z'u Rwanda, bukaba bukomoka ku mateka y'igihugu cyazo cy'u Rwanda, ntabwo zizatuma inyeshyamba zibona icyuho cyo kubuza abaturage umutekano. Nkuko bitangazwa na Loni, Ingabo z'u Rwanda zicunze neza amarembo agera kuri atatu yinjira mu mugi wa Bangui zifatanyije n'ingabo zicyo gihugu mu gukumira ibitero byagabwa kuri uyu mugi.
Mu cyumweru gishize, ingabo zibumbiye mucyitwa Coalition of Patriots for Change (CPC) zikaba ziyobowe nuwahoze ari Perezida wicyo gihugu Francois Bozize, zagabye igitero ku mugi wa Bangui zikoresheje inzira eshatu ariko icyo gitero kiburizwamo. Inyeshyamba zigera kuri 37 zarishwe naho eshanu zifatwa mpiri. Umukuru wazo Francois Bozize yashyizwe ku rutonde rw'abanyabyaha na LONI aho imushinja gushyigikira ibikorwa byo guhungabanya umudendezo w'igihugu cya Centrafrique hagendewe ku bikorwa bye byo gushyigikira umutwe witwara gisirikari wa Anti-Balaka mu mwaka wa 2013.

Bozize kandi arashakishwa na Leta y'igihugu cye kuko yamushyiriyeho impapuro zimuta muri yombi mu mwaka wa 2013, zimushinja ibyaha byibasiye inyokomuntu aho yahamagariraga abantu gukora Jenoside. Ubwo igihugu cye cyateguraga amatora ya Perezida wa Repubulika ndetse n'ayabadepite tariki ya 27 Ukuboza 2020, Bozize yifashishije abacanshuro bashaka kuyaburizamo. Gusa ingabo za Loni zabashije kuburizamo uyu mugambi abaturage bitabira ku bwinshi amatora.

Ingabo z'u Rwanda zagize uruhare runini muri aya amatora

Ingabo z'u Rwanda zagize uruhare runini muri aya matora kugirango abashe kuba. Hari tariki ya 27 Ukuboza 2020 kandi Bozize n'abacanshuro be bari bagambiriye kuyaburizamo. Baracyagaba ibitero ku murwa mu kuru kugirango Bangui ikomeze kuba mu kaduruvayo.
Mu mugi wa Bangui, Ingabo z'u Rwanda nizo zonyine zibasha kugenda n'amaguru zicunga umutekano aho izindi ngabo zikomoka mu bindi bihugu zikoresha imodoka.

Mu kwezi gushize Umukuru w'Ingabo za MINUSCA Lt Gen Sidiki Traore yagize ati 'Ingabo z'u Rwanda zikora kinyamwuga ku rugero rwo hejuru zikaba zikenewe mu kugarura amahoro muri iki gihugu. Nibo twizeye kandi ubunararibonye bafite buzafasha mu kugarura amahoro muri iki gihugu'

Mu mpera z'umwaka ushize, u Rwanda rwasubije ubusabe bwa Centrafrique bwasabaga ubufasha bwa gisirikari. Maze u Rwanda rwohereza ingabo muri icyo gihugu hagendeye ku masezerano hagati y'ibihugu byombi.

U Rwanda kandi rwohereje ingabo zo mu mutwe udasanzwe zagombaga kurinda ingabo z'umuryango w'abibumbye zari ziri kugabwaho ibitero n'inyeshyamba ndetse no kurinda abaturage mu mugi wa Bangui n'ahandi

The post Ingabo z'u Rwanda zifite inshingano zidasanzwe zo kurindira umutekano Perezida wa Centrafrique kugera ku muturage wo hasi no gukumira ibitero by'inyeshyamba appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ingabo-zu-rwanda-zifite-inshingano-zidasanzwe-zo-kurindira-umutekano-perezida-wa-centrafrique-kugera-ku-muturage-wo-hasi-no-gukumira-ibitero-byinyeshyamba/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)