Hari ku munsi mukuru wa Noheli, tariki ya 25 Ukuboza 2020 ubwo ingabo z'u Burundi zibarizwa mu gihugu cya Centrafrique ahitwa Dekoa muri Perefegitura ya Kemo zagabwagaho igitero n'inyeshyamba zishyigikiye uwahoze ari Perezida wicyo gihugu Ange Felix Patasse.
Ingabo z'u Rwanda zibarizwa muri icyo gihugu mu mugi wa Sibut (harimo intera ngana na Km70) zatabaye bwangu. Izo ngabo zahageze zisanga abasirikari batatu b'Abarundi bahasize ubuzima ndetse n'abandi benshi bakomeretse ariko batumye umutwe w'ingabo z'Abarundi zibarizwa muri ako gace zidashirira kw'icumu dore ko zari zazengurutswe nizo nyeshyamba.
Ingabo z'u Rwanda zigitabara zabashije kugarura ikamyo ya gisirikari yari yafashwe n'inyeshyamba ndetse n'imibiri y'abasirikari b'Abarundi inyeshyamba zashakaga gutwara. Ingabo z'u Rwanda zikihagera zahise zica inyeshyamba zigera kuri eshatu izindi nyinshi zirakomereka.
Nyuma yo kugarura ituze Dekoa, Ingabo zo mu mutwe w'ingabo zidasanzwe zahise ziherekeza ingabo z'umuryango w'abibumbye gusubira mu kigo cyabo dore ko zari zatatanye nuko zikomeza inzira zikoresheje umuhanda wa Batangafo banyuze mu isoko rya Kaga-Bandoro muri Perefegitura ya Nana-Grebizi. Nyuma bashyizeho ibirindiro bishinzwe gukumira ibitero by'inyeshyamba muri ako gace.
Tariki ya 20 Ukuboza 2020, nibwo Leta y'u Rwanda yohereje izi ngabo zo mu mutwe w'Ingabo zidasanzwe muri Santarafurika hagendewe ku masezerano mu by'umutekano hagati yibyo bihugu uko ari bibiri. Kohereza izo ngabo, byari n'igisubizo mu gukumira ibitero inyeshyamba zagabaga ku ngabo z'u Rwanda zisanzwe zibarizwa muri icyo gihugu zibarizwa mu ngabo z'Umuryango w'Abibumbye.
Izo ngabo zari zahawe n'inshingano zo kurinda abaturage mu gihe cy'amatora yabaye tariki ya 27 Ukuboza 2020. Ingabo z'u Rwanda zisanzwe arizo zigize umubare munini w'ingabo z'umuryango w'Abibumbye zibarizwa muri icyo gihugu kuva muri 2014.
Kuva icyo gihe, Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique zifite inshingano zo kurinda Umukuru w'Igihugu. Abapolisi b'u Rwanda nabo bafite inshingano zikomeye muri iki gihugu zo kurinda abandi bayobozi barimo Minisitiri w'Intebe, ab'Umuryango w'Abibumbye ndetse n'abandi bayobozi bakuru ba Centrafrique.
The post Ingabo z'u Rwanda zo mu mutwe w'ingabo zikora ibikorwa bidasanzwe (Special Forces) zatabaye ingabo z'u Burundi ziturutse mu bilometero 70 mu gihugu cya Centrafrique appeared first on RUSHYASHYA.