Amatara yaka ahinduranya amabara(spot lights) ari mu bisigaye byitabwaho mu gutaka ahari bubere ibirori binyuranye, cyane ko iyo yaka ubona biryoheye ijisho. Mu tubyiniro, mu bitaramo, ndetse n'ahandi hari buhurire abantu benshi bizihiwe, mu bihatakishwa amatara yaka ubururu n'umutuku akunda kuba arimo.
Aho yatatswe ubona ari ibintu bibereye ijisho cyane kubera urwo ruvangitirane rw' amabara amurika, akenshi akaba yaka azenguruka cyangwa ari mu byerekezo bitandukanye asa n'ahererekanya urumuri.
Nubwo biba bizana akanyamuneza ku mitima y'ababibona ndetse bigatuma bizihirwa kurushaho, bigaragazwa ko ayo matara agira ingaruka ku buzima.
Smart Lighting ivuga ko ubusanzwe urumuri rw'itara rugira ingaruka mbi ku buzima bitewe n'ingano yarwo.
Urufite ubwikube buri hagati ya 3Hz na 70Hz, rwongera ibyago byo kurwara indwara z'ubwonko, naho urugejeje ku 165Hz rugatuma umuntu aribwa umutwe, kumva atameze neza,ubuhumyi n'ibindi.
Icyakora ubushakashatsi bwerekana ko urumuri rutugeraho rushobora kugera ku bwikube bwa 200Hz, ariko ingaruka zarwo ntizitugereho ku kigero kimwe. Ibituma izo ngaruka zitandukana birimo ibyiyumviro by'umuntu, ubwikube bw'urumuri, ubuziranenge n'ingano yarwo, ndetse n'amabara ruri kuzamo.
Hagaragazwa ko urumuri ruri mu mabara y'ubururu n'umutuku ari rwo rugira ingaruka mbi cyane ku buzima bwa muntu, kuko amatara yaka muri ayo mabara akenshi akoresha ingufu z'amashanyarazi ziri ku bwikube buke.
Nyamara usanga abenshi mu bataka ayo matara batabyitaho ngo nibura bagereranye ingano y'ingufu z'amashanyarazi ayo matara ari bukoreshe kugira ngo ataba intandaro y'uburwayi aho gufasha abanyabirori kwizihirwa.
Hatangwa inama ko amatara yaka mu mabara by'umwihariko umutuku yajya ashyirwamo ingufu z'amashanyarazi zifite ubwikube buri hejuru ya 200Hz kugira ngo atagira ingaruka ku buzima.
Ku rundi ruhande ariko hari ubushakashatsi buri gukorwa hasuzumwa akamaro k'urumuri ku buzima muri rusange, karenze ako dusanzwe tuzi ko kudufasha kureba neza no kutuboneshereza mu mwijima.
Magingo aya hari ibimenyetso byamaze kugaragara byerekana ko urumuri ruri mu ibara ry'ubururu rugira uruhare mu kugena uko umuntu yiyumva, ndetse n'imikorere y'umubiri.
Hagaragajwe kandi ko urumuri ruri ku gipimo cyiza rushobora gutuma umuntu akora akazi neza ndetse akagira umubano mwiza n'abandi bakorana, gukora abishyizeho umutima, kwihuta mu mitekerereze ye, ndetse rukaba rushobora kwifashishwa mu kuvura agahinda gakabije.
Wakurikira n'iyi nyigisho: ngaruka mbi 6 ziterwa no gukoresha telefoni uri mu bwiherero.
Source: Igihe.com
Source : https://agakiza.org/Ingaruka-mbi-z-amatara-akunzwe-na-benshi-mu-birori.html