“Special Force” ni umutwe w’igisirikare wihariye, uba urimo abantu batojwe byihariye. Ni wo woherezwa kuri Operasiyo zihariye, aho rukomeye, muri make ujya ahari umwanzi wigize kabushungwe.
Abawujyamo batoranywa mu bandi basirikare basanzwe ariko hagendewe ku bintu byinshi birimo ubushobozi bwa buri umwe, yaba mu mirwanire, ubumenyi yihariye cyangwa se mu gutanga amabwiriza.
Nyuma yo gutoranywa, barongera bakoherezwa mu myitozo imara amezi atandatu, umwaka cyangwa se imyaka ibiri bitewe n’aho bakenewe kuzakora mu kazi kabo ka buri munsi.
Akenshi iyo boherejwe mu kazi, bakunze gukora mu matsinda y’abantu bake, ku buryo nk’abasirikare 600 bashobora gukwira umujyi wose kandi bagahashya umwanzi mu gihe gito kandi mu buryo bwapanzwe neza.
Bene aba basirikare bo muri uyu mutwe, nibo nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje muri Iraq, ni nabo u Burusiya bwohereza aho rukomeye bazwi nka Spetsnaz. Ab’u Rwanda rero nibo boherejwe mu kazi gakomeye muri Centrafrique ku wa 20 Ukuboza 2020.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko ubwo byemezwaga ko bagiye mu butumwa bwihariye muri Centrafrique, abakenewe bahamagawe bakamenyeshwa ko mu minota mike baza kurira indege. Muri bo hari abari mu kandi kazi, bahita bareka ibyo barimo bafata rutemikirere. Hari umwe twaganiriye wari muri Kigali Convention Centre, uko yari ameze icyo gihe niko yahise yerekeza i Bangui, ibindi birimo ibikoresho bye byamusanzeyo.
Aba basirikare bakigera i Bangui, bahise bajya mu kazi ako kanya ntabyo gutegereza indi myiteguro, bagabanywamo amatsinda bamwe bajya mu Mujyi wa Bangui abandi berekeza mu nkengero zayo hafi n’umupaka wa Tchad.
Abazi amateka ya gisirikare baganiriye na IGIHE basobanuye ko izi ngabo zoherezwa mu bice birimo umwanzi cyane (Red Zone).
Umwe yagize ati “Iyo ugiye guhura n’abasirikare nk’aba utekereza kabiri, ntabwo ari ba bandi babona umwanzi ngo biruke, n’iyo wabarasaho ntabwo bahunga, barakomeza.”
Bakambitse ahitwa Bimbo
Izi ngabo zo mu mutwe udasanzwe “Special Force” z’u Rwanda zikigera i Bangui zahise zijya ahitwa Bimbo, muri iryo joro aba mbere bahita batangira gufata ibirindiro mu bice bitandukanye by’igihugu.
Muri Bangui bahise bakwirakwira ahantu hose dore ko haburaga icyumweru kimwe ngo habe amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abagize Inteko Ishinga Amategeko, bakaza umutekano.
Ubu abari i Bangui barenga batayo, aho bacumbitse twahabonye abasirikare bake ba Centrafrique bafatanya mu gucunga umutekano w’igihugu. Ntabwo ikigo babamo kiratunganywa neza.
Ubwo twagisuraga, bari bakiri mu mirimo imwe n’imwe aho nk’abashinzwe ibyo gutunganya amazi bakoraga aho bazajya bavomera, abandi nabo batunganya amashanyarazi ku buryo ikigo cyose kiba gifite amatara akimurikira.
Ku muryango, kwinjira ni ukubanza ukavuga aho uturutse, ikikuzanye, ubundi umusore wambaye impuzankano ya RDF, akakubaza ikikugenza, yarangiza akabaza Afande ku cyombo imbere niba wemerewe kwinjira ubundi ukabona kugenda.
Icyiza ni uko kuhinjira nk’Umunyarwanda uba umeze nk’uwisanga, uvuga Ikinyarwanda nabo bagusubiza mu kindi. Nta kintu kiba kiryoshye nko kugera mu gihugu cy’amahanga ukakirwa n’abenegihugu, mukaganira mu rurimi rwanyu gakondo, hehe Urufaransa n’Ibyongereza.
Aba basirikare bamaze kugera hafi ya Tchad
IGIHE yamenye ko ubwo aba basirikare bageraga i Bangui, bahise boherezwa mu duce twarimo umutekano muke. Aba mbere berekeje mu Burengerazuba bw’Igihugu hafi na Tchad ahari hamaze igihe humvikana imitwe yitwaje intwaro ya François Bozizé washakaga guhirika ubutegetsi.
Bavuye i Bangui banyura ahitwa Sibut bakomereza mu duce twa Dékoa (mu bilometero 250 uvuye i Bangui), Batangafo na Kaga Bandoro. Aha Dékoa niho abasirikare batatu b’u Burundi biciwe n’imitwe yitwaje intwaro ku wa 26 Ukuboza 2020.
Icyo gihe abarwanyi barabateye babica nabi urw’agashinyaguro, abasirikare ba Centrafrique bari hafi aho bahita bakwira imishwaro bakiza amagara yabo, maze abarwanyi babiba imodoka.
Ingabo z’u Rwanda zari hafi aho nizo zumvise amasasu zihutira gutabara Abarundi bari basumbirijwe, zambura n’abo barwanyi imodoka bari batwaye zisubizwa ingabo za Centrafrique.
Zahise zifata ako gace zigacungira umutekano. Hafi aho hari Abapolisi b’u Rwanda barenga 40 bacunga umutekano, Ingabo z’u Rwanda zikaba zari zigiyeyo zigiye kubarindira umutekano kugira ngo hatagira umutwe ubibasira.
Mu kiganiro n’abanyamakuru giheruka ku wa 21 Ukuboza 2020, Perezida Kagame yashushe nk’ukomoza ku nshingano z’aba basirikare boherejwe muri Centrafrique.
Ati “Ingabo twoherejeyo zagiye mu buryo butandukanye [n’iza Loni], zigamije kureba ko twarwanya igikorwa icyo aricyo cyose kigamije guhungabanya amatora ndetse n’umutwe uwo ariwe wose wakwibasira ingabo zacu. Izi ngabo rero zizahangana n’icyo kibazo.”
Perezida Kagame yavuze ko mu gihe iyo mitwe yagerageza guhungabanya umutekano, Ingabo z’u Rwanda zoherejwe “kugira ngo zikore akazi zigomba gukora”.
Ibikoresho byabo bimwe byageze i Bangui ku wa Kane
Izi ngabo ubwo zoherezwaga muri iki gihugu, zahise zifata urugendo nk’abagiye gutabara aho rukomeye, ntabwo byasabye ko zikora imyiteguro ihambaye ahubwo icyari ingenzi kari akazi no kugasohoza hatitawe ku kindi icyo aricyo cyose.
Bimwe mu bikoresho zari zikeneye hashize iminsi indege zitwara imizigo zibikura i Kigali zikajya kubyakira ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya M’poko i Bangui.
IGIHE yageze kuri iki kibuga cy’indege ku wa Kane tariki ya 31 Ukuboza 2020 ihasanga indege yari iturutse i Kigali aribwo iri kugwa itwaye imodoka za gisirikare izi ngabo zigomba kwifashisha mu kazi kazo ka buri munsi.
Muri make, zifite inshingano zikomeye zo gucunga umutekano muri Centrafrique, zigakora akazi kose gashoboka mu gihugu ku buryo gikomeza gutekana aho bibaye ngombwa zigakora “akazi” nk’uko Umugaba w’Ikirenga yabivuze.
Amafoto: Philbert Girinema i Bangui
source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/injira-mu-mikorere-y-umutwe-udasanzwe-w-ingabo-z-u-rwanda-uri-muri-centrafrique