Inkuru ibabaje: Yesu anezezwa no kubana n'abantu ariko hari abantu bamuburiye umwanya! #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yesaya yarahanuye ati' Dore umwari azasama inda kandi azabyara umuhungu. Azitwa Imanweli' risobanurwa ngo' Imana iri kumwe natwe'. Matayo 1:23.

Uyu munsi twifuje kugaruka ku ivuka rya Yesu, tuvuga ku izina Umuhanuzi Yesaya yahanuye ko Yesu azitwa 'Imanweli', risobanura ngo 'Imana iri kumwe natwe. Ni mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza' kinyura kuri Agakiza Tv hamwe na Pasiteri Desire Habyarimana. Ese ko ikifuzo cya Yesu ari uguhorana nawe wigeze umuha ubuturo mu mutima wawe, cyangwa wamuteye umugongo?.

Kuko umunezero w'Imana ari ukubana n'abantu, kuva mu itangiriro Adamu akoze icyaha Satani amaze kumuriganya umuntu yatakaje ibintu byinshi. Ariko kuko umunezero w'Imana ari ukubana n'abantu yashakishije ubundi buryo, isezeranya Yesu ko azaza kugira ngo acungure umunyabyaha. Ubuhanuzi bwa mbere bwahanuye Yesu buri mu Itangiriro 3:15

'Nzashyira urwango hagati yawe n'uyu mugore, no hagati y'urubyaro rwawe n'urwe. Ruzagukomeretsa umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino'

Imana yakomeje gushakisha uburyo yakomeza kubana n'abantu

Muribuka ko nyuma yo kuva mu ngobyi ya Edeni Kayini yaje kwica Abeli bisa nkaho birangiriye aho, ariko Imana ishakisha ubundi buryo kuko umunezero wayo ari ukubana n'abantu ikomezanya na Seti. Seti ni umwe mu bantu batangiye gusenga no gutakira Imana, no kugarura ubusabane. Urubyaro rwa Seti mwibuke ko rwari urubyaro rwubaha Imana kandi rusenga.

Hanyuma Imana ikomezanya na Enoki. Enoki nawe agendana n'Imana birayinezeza imujyana mu ijuru adapfuye, ubwo irakifuza kubana n'abantu. Imana ikomezanya na Nowa, Nowa nawe nyuma yo kuva mu nkuge arasinda avuma umwana, byari ibintu bitanejeje. Nyuma yaho Imana itoranya Aburahamu imukuye muri Uli y'Abakarudaya aza kugera mu gihugu Imana yamusezeranyije.

Urubyaro rwe baje kujya muri Egiputa bakorera abandi bantu imyaka 430, Imana ikomezanya nabo bigera igihe ibaha igihugu. Icyo gihe ntabwo yari igikorana n'umuntu umwe ahubwo yakoranaga n'ishyanga ryari rimaze guhinduka imiryango 12.

Imana yakomezanyije na Aburahamu n'urubyaro rwavuye muri Egiputa, ruzungura abanyakanani n'abandi bantu bari batuye muri ako gace. Abisiraheli baje kuyigomera bajya mu bunyajye bw'imyaka 70 i Babuloni, ariko Imana itoranyamo ba Daniel, ba Zerubabeli, itoranyamo abantu bagiye bakora ibyo gukiranuka. Buriya nta bantu bapfira gushira.

Iyo umuntu ari mu ntege nke yakwemeza ko abantu bose ari abanyantege nke, iyo umuntu yiba akubwira ko burya bose biba. Iyo umuntu abeshya akubwira ko burya bose ari uko bateye, iyo umuntu asambana akubwira ko nta wategeka umubiri ngo abishobore. Iyo umuntu arya icyacumi akubwira ko bose ntawe ugitanga, iyo umuntu agira ubugugu akubwira ko ntawe utanga ubaho.

Nyamara ushobora kuba ari wowe gusa abandi barabitsinze, ujye wifata nkawe kuko Isi yose yuzuye abantu bubaha Imana.

Mubyukuri ntabwo twarondora abantu bose Imana yagiye ikorana nabo ariko iyo usomye mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Matayo 1 ubona ibisekuru bya Yesu, aho wabona ibisekuru byinshi byagiye byubaha Imana, ikabitangira ubuhamya kandi bigasoza mu Bahebulayo 11 havuga intwari zo kwizera.

Ibi bihuriye he n'ivuka rya Yesu?

Igihe Yesu yavukaga iyo urebye indirimbo Abamalayika baririmbye yari isobanuye Imanweli. Baravuze ngo ' Mu ijuru icyubahiro kibe icy'Imana mu isi amahoro abe mu bo yishimira'. Ni nk'aho Imana yavuze ngo ' Abantu nibasubize Imana icyubahiro bayambuye amahoro atahe mu mitima yabo'.

Ni ukuvuga ngo nanubu iracyifuza kubana n'abantu nyamara rero inkuru ibabaje, ni uko yaje mu be ntibamwakira, bamuburiye umwanya avukira mu kiraro cy'inka.

Ninako bikimeze uyu munsi abantu baburiye umwanya Imana. Imanweli we arifuza kubana natwe, Bibiliya iravuga ngo 'Reba ndi ku rugi ndakomanga niwumva ijwi ugakingura ndinjira dusangire'. Yesu ikimunezeza ni ukuba mu bantu be, azagendera muri twe .

Bigeze bashaka kubakira Imana inzu aravuga ngo 'Ariko ubundi muzanyubakira nzu ki?, inzu nkwiye gukwirwamo ni imitima y'abantu, ni umutima uciye bugufi, umeneguritse wemeye kunyakira'.

Hari abantu mubyukuri badafitiye umwanya Yesu

Umunsi umwe Yesu bigeze bamubaza aho aba, aravuga ngo 'Ingunzu zifite imyobo, ibiguruka bifite ibyari ariko Umwana w'umuntu ntafite aho arambika umusaya'. Ese wakwemerera Yesu agatura mu mutima wawe?, ukwiye kumwemerera akakuruhura, akagukiza. Mwemerere uhinduke ubuturo kuko yaravuze ngo 'Umuntu nankunda nzaza njyewe na Data n'Umwuka Wera duture muri we'.

Byaba byiza ubaye ubuturo bw'Imana kuko iyo utari ubuturo bw'Imana uba uri ubuturo bw'ibindi. Hari ibindi bifite umwanya mu buzima bwawe: Ingunzu zabonye aho ziba, ibiguruka byabonye aho biba, umwanya w'ishyari urahari, umwanya wo kubeshya urahari, umwanya wo kwangana urahari, umwanya wo gukunda isi urahari, ariko birashoboka ko Imanweli Yesu utamuboneye umwanya mu mutima wawe ngo abone aho acumbika.

Nagira ngo nkugire inama, ikintu kiza wakora ni uguha Imana umutima wawe. Impano nziza wamuha ukazarinda upfa uticuza ni uko wamuha ubuzima bwawe akabuyobora, akaba umutegeka, akaba Umwami w'ubuzima bwawe.

Ni Imanweli Imana mu bantu, ni Imanweli Imana iri kumwe natwe. Umunezero w'Imana ni ukuba mu bantu bayo nicyo kintu kiyishimisha. Iyo tuvuze Imana mu bantu, birashoboka ko wakiijwe ukavuga uti' Namuhaye umutima byararangiye', oya! Arakifuza ubusabane. Buriya igiti cy'umusaraba, kiriya giti gihagaze ni umubano w'Imana mugirana buri munsi, igiti gitambitse ni umubano ugirana n'abandi.

Amategeko ni abiri: Ni ugukundisha Imana umutima wose, n'ubwenge n'imbaraga ugakunda mugenzi wawe nk'uko wikunda. Ntabwo kuba waramwakiriye bihagije, abantu benshi baramwakiriye ariko ntibita kubusabane bakwiye kugirana n'Imana. Ukwiye kuba uri umuntu usabana n'Imana, Imana yifuza ko uyigira iyambere mu mibereho yawe mu buzima bwawe.

'Imanweli Imana iri kumwe natwe'. Umva ikindi wamenya, kuba abana natwe ahinduka umufatanyabikorwa, mubyo dukora, mu migambi yacu no mu mishinga yacu. Ntukwiye gutera intambwe iyo ari yo yose umusize inyuma atakiri kumwe nawe.

Ese Yesu aracyari kumwe nawe?, niba atakiri kumwe nawe gerageza umubwire ngo ' Ngwino, nifuza kugaruka mu rukundo, nifuza kongera gusabana nawe, nifuza kubaho mfite ibyiringiro kandi niteguye kugaruka kwawe'.

Reba hano iyi nyigisho yose

Source: Agakiza Tv

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Inkuru-ibabaje-Yesu-anezezwa-no-kubana-n-abantu-ariko-hari-abantu-bamuburiye.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)