Insengero ntizakumiriwe n’amabwiriza mashya yo kwirinda Coronavirus - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe hatangazwaga amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, hari abibajije ko n’insengero ziri mu bindi bikorwa byahagaritswe, gusa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Mpunga Tharcisse, yabwiye RBA ko ibikorwa byo gusenga bizakomeza gukorwa nk’uko byari bisanzwe, ariko bigakorwa inshuro imwe mu cyumweru, icyakora imihango yindi yaberaga mu nsengero, irimo ubukwe, ikaba yahagaritswe.

Yagize ati “Insengero zisanzwe zifunguye zizakomeza gukora rimwe mu cyumweru nk’uko bisanzwe zubahiriza amabwiriza nk’uko bimeze, kandi bigaragara ko babyubahiriza bazakomeze.”

Kuwa 15 Nyakanga 2020 nibwo insengero zimwe na zimwe zari zujuje ibisabwa zemerewe kongera gufungura, nyuma y’amezi ane zari zimaze zifunze.

Itangazo ryo ku wa 15 Nyakanga 2020 rikomorera insengero ryagiraga riti "Insengero zemerewe gukora ariko uburenganzira bwo gufungura buzajya butangwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zimaze kugenzura ko hubahirijwe amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.’’

Mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Mutarama 2020, yashyizeho ingamba nshya zo gukumira COVID-19, zirimo izo guhagarika ingendo zihuza uturere ndetse n’izihuza uturere n’Umujyi wa Kigali.

Harimo kandi ko “Amateraniro rusange harimo imihango y’ubukwe ikorerwa mu nsengero, kwiyakira n’inama, birabujijwe.”

Muri rusange, inzego zitandukanye zakomeje gushimira imiryango ishingiye ku madini ku buryo yakomeje kuba intangarugero muri ibi bihe bikomeye bya Coronavirus, aho iyi miryango yubahiriza amabwiriza mu mihango yo gusenga, ndetse kuba yakomeje gukomorerwa muri ibi bihe bikaba bigaragaza icyizere ifitiwe n’inzego z’ubuzima mu kwiyobora no gukomeza kubahiriza aya mabwiriza.

Abakunda ibikorwa byo gusenga bemerewe kuzabikomeza muri ibi bihe bya Coronavirus, ariko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/insengero-ntizakumiriwe-n-amabwiriza-mashya-yo-kwirinda-coronavirus
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)