Intambwe zagufasha gukira ibikomere wagiriye mu rushako #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iki gihe benshi bakomerekeye mu rushako ari nabyo byangiza ireme ry'umuryango buri munsi aho usanga ubutane (divorce) n'imfu zitunguranye byiyongera mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku isi. Iki si igihe cyo kugereka akaguru ku kandi ngo dutuze, ahubwo ni ngombwa kumenyesha abantu uburyo bwo gukira ibyo bikomere bityo tukagira umuryango uzira induru.

Mu kiganiro Lambert BARIHO ukora umurimo wo gufasha abantu gukira ibikomere by'umutima yagiranye n'Agakiza TV, yasobanuye intambwe zafasha abantu gukira ibikomere bagiriye mu rushako.

1. Kwemera ko wakomeretse

Abantu benshi tubayeho duhakana ibiri mu mitima yacu, tubayeho turi ba hishamunda, dufite ishusho tugaragariza abandi nyamara tubizi ko turi gushira kandi umuco wacu nawo ubidufashamo, aho batubwira ko imfura ishinjagira ishira. Hari igihe mu rugo abantu baba ari inkomere ariko bakagaragaza ko nta kibazo gihari, ariko intambwe ya 1 yo gukira ni ukwemera ko wakomeretse.

2. Kujonjora ibihari

Mubyukuri umuntu akwiye gutandukanya we ubwe, uwo bashakanye ndetse n'urushako. Mu rushako buri akwiye kwibaza ati 'Ese mu byabaye byose uruhare rwanjye ni uruhe? Ese njye nakomeretse bingana iki? Ese uruhare rwa mugenzi wanjye ni uruhe? Ese inshingano zanjye ni izihe?' Ingorane ibaho ni uko abantu bakomerekera mu rushako ugasanga bibahaye uburenganzira bwo kureka inshingano zabo ariko bakwiye gufatanya kubiha umurongo.

3. Kwizera

Aha kwizera gukubiye mu ngingo ebyiri

Kwizera ko gukira bishoboka:Hari igihe umuntu abaho adafite icyizere cyo gukira. Iyo wamaze kwishyiramo ko gukira bidashoboka, ni ubundi ntabwo wakira. Icyo dukeneye mu rugendo rwo gukira ni ukwizera.

Kwizera Imana ko ifite ubushake n'ubushobozi bwo kugukiza: Ukwiye kwizera Imana ko yagushyize mu rushako n'ubwo waba warahuriyemo n'ibibazo ariko ukwiye kwizera ko Imana yifuza kugukiza kandi ibishoboye.

4. Kwigira kuri Yesu nk'inkingi yo gukira ibikomere byo mu muryango

Hari ibintu by'ingenzi dukwiriye kwigira kuri Yesu bikatubera umusemburo mwiza wo gukira ibikomere byo mu rushako:

1. Kubabarira

Iki ni kimwe mu bintu byagufasha gukira ibikomere wagiriye mu rushako. Iyo utarababarira uba umeze nk'aho uwaguhemukiye (uwo mwashakanye, umuryango washatsemo, abana, abaturanyi n'abandi.) Uba umeze nk'aho batuye mu mutima wawe, uba umeze nk'aho uhora ubikoreye, ariko Yesu arakubwira ngo bababarire. Mubyukuri ntibivuze ko bahindutse abere ariko bivuze ko wabajyana kumusaraba wa Yesu, ukavuga ko ushaka kuruhuka kuri abo bantu ukareka gukomeza kubikorera kuko kutababarira bitugiraho ingaruka mbi.

'Kuko nimubabarira abantu ibyaha byabo, na So wo mu ijuru azabababarira namwe, Ariko nimutababarira abantu, na So na we ntazababarira ibyaha byanyu (Matayo 6:14-15)

2. Kwihana

Abenshi iyo twakomeretse dukunze kwigira ba miseke igoroye maze agahinda kacu kakatwibagiza ko natwe dushobora kuba dufite uruhare mu byabaye. Kwihana rero bisobanura ngo buri wese yirebeho avuge ati: 'Harya biba njyewe nabyitwayemo nte?' Aha ubonera ho umwanya wo gusaba imbabazi mugenzi wawe bityo amahoro agataha mu muryango wanyu.

3.Gusuka umubabaro wawe kuri Yesu

Mubyukuri ibintu Bibiliya ikunda kuvuga kuri Dawidi ni uko yabwizaga Imana ukuri. Ikintu cy'ingenzi Dawidi arusha benshi, ni ugusuka umubabaro we imbere y'Imana. Iyo usomye Zaburi usanga yarabwizaga Imana ukuri ati 'Ndababaye, mfite agahinda…' Ndetse yavugaga n'ibyo yifuriza abanzi be. Ibi nibyo byabaga bimwuzuye akabisuka imbere y'Imana.Iyo yamaraga kuvuga ibyo agahura na Sawuli yamugiriraga impuhwe kuko umubabaro wabaga washize mu mutima we yawusutse imbere y'Imana.

Iyo tutabwiye Yesu umubabaro wacu maze tugahura na wawundi wadukomerekeje, duhita dutangirira aho twari tugeze kuko tutarasuka umubabaro wacu imbere ya Yesu, ariko Dawidi ni cyo yaturushaga yahura na Sawuli bamubwira ngo amutere icumu dore Imana iramukugabije akavuga ati: 'Nabasha nte kubangurira ukuboko kwanjye uwo Imana yasize?' Ibi byose byaturukaga mu kuba yasutse umubabaro we imbere y'Imana. Niyo mpamvu Bibiliya idukangurira kwikoreza Uwiteka amaganya yacu.

4. Kwemerera Imana ikavugurura imitekerereze yacu

Hari igihe iyo wakomeretse bikuremamo ingengabitekerezo mbi maze ukajya urebera abantu mu gice kimwe gusa, ariko iyo wemereye Imana ukayibwira uti 'Uyu muntu wampemukiye nifuza kumubona nk'uko wowe umubona' Icyo gihe Imana iraguhindura ukamugirira impuhwe ndetse ukamwihanganira.

Muri macye izi ntambwe zavuzwe haruguru zagufasha gukira ibikomere byo mu rushako ariko hari igihe biba ngombwa ko umuntu yumva birenze ubushobozi bwe agakenera ubufasha aribwo akwiye kwiyambaza abapasiteri, abashumba, bamwe mu bagize umuryango, abajyanama mu by'ubuzima bwo mu mutwe n'ihungabana n'abandi batandukanye bakaba bamuha ubufasha.

Source: agakiza tv

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Intambwe-zagufasha-gukira-ibikomere-wagiriye-mu-rushako.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)