Intore Tuyisenge na Clarisse Karasira mu begukanye ibihembo mu kwizihiza umunsi w'Intwari #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi w'Intwari z'u Rwanda usanzwe uba buri mwaka tariki ya Mbere Gashyantare, Urwego rushinzwe Intwari z'igihugu, Imidari n'Impeta by'ishimwe (CHENO) bateguye amarushanwa y'indirimbo n'imivugo bisingiza Intwari z'u Rwanda, byigisha bikanakangurira Abanyarwanda kwimakaza indangagaciro z'umuco w'ubutwari.

Mu mivugo, abarushanyijwe ni 61 ariko hatoranyijwemo batatu ba mbere aho uwa mbere ari uwitwa "Ndikeshe nzikesha" wahimbwe na Uwanyirigira Josiane, uwa kabiri uba uwitwa "Imvune zabo, Imvano y'Ibyiza" wahimbwe na UYISABA Pascaline afatanyije na Ndizihiwe Erick naho uwabaye uwa gatatu ni uwitwa "Isoko nkesha iyi nseko" wahimbwe na MURARA Aime Prince.

Hanyuma mu cyiciro cy'indirimbo, uwabaye uwa mbere ni Bahoze Diane wahimbye indirimbo yitwa Turate intwari, uwa kabiri aba umuhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda, Clarisse Karasira wahimbye iyitwa Mwabaye Intwari naho uwa gatatu aba TUYISENGE Jean de Dieu bakunda kwita Intore mu ndirimbo ye yise Umuco w'ubutwari. Mu ndirimbo, abari bahatanye bageraga kuri 55.

Ku bijyanye n'ibihembo, indirimbo ya mbere izahembwa amafaranga y'u Rwanda 800.000 hiyongereho andi 150.000 yo gukoresha iyo ndirimbo muri studio, yose hamwe abe 950.000. Indirimbo ya kabiri ni ni amafaranga 600.000 kongeraho 150.000 yo gukora indirimbo yose hamwe akaba 750.000 naho iya gatatu yo izahembwa amafaranga y'u Rwanda 500.000 hiyongereho 150.000 yo kuyitunganya hanyuma yose hamwe abe 650.000.

Ku mivugo ho, uwa mbere azahembwa amafaranga y'u Rwanda 500.000, uwa kabiri uhabwe amafaranga 300.000 naho uwa gatatu uhabwe amafaranga 200.000.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Umuco/article/Intore-Tuyisenge-na-Clarisse-Karasira-bari-mu-begukanye-ibihembo-mu-kwizihiza-umunsi-w-Intwari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)