Intsinzi y' ikipe y'Amavubi yatumye AbanyaKigali bigabiza imihanda batitaye kuri Guma mu Rugo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yuko ikipe y' igihugu Amavubi yitwaye neza ku mukino yatsinze Togo ibitego 3_2 byatumye Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Kigali bishimira intsinzi baheruka kera bituma bashyira ubuzima bwabo mu kaga gakomeye nyuma yaho bamwe na bamwe birundiye mu mihanda batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid_19.

Mu bice bitandukanye by'Igihugu by'umwihariko muri Kigali nko ku Gisozi, humvikanye abavuzaga akaruru, vuvuzela nyinshi, ingoma z'urwungikane, amajerekani n'amasafuriya byavuzwaga mu gihe ku Kimisagara, bamwe bagiye mu mihanda bafite ibendera ry'Igihugu bishimira intsinzi u Rwanda rwaboneye muri Cameroun.

Mu karere ka Nyarugenge I Nyamirambo, byari umwihariko kuko amagana y'abantu bahuriye mu mihanda, bamwe bikuramo imyenda yo hejuru, bigabije imihanda biyibagiza ko bari muri gahunda ya Guma mu Rugo kubera ubwandu bwa Covid_19 bukomeje kugaragara mu mujyi wa Kigali.

Gutsinda uyu mukino, byahesheje Amavubi gukomeza muri 1/4, aho azahura n'ikipe izaba iya mbere mu itsinda D rigizwe na Zambia, Guinea na Tanzania.


Uko byari byifashe i Limbe ku bakinnyi b'Amavubi nyuma yo gutsinda Togo




Source : https://impanuro.rw/2021/01/27/intsinzi-y-ikipe-yamavubi-yatumye-abanyakigali-bigabiza-imihanda-batitaye-kuri-guma-mu-rugo-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)