Amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018, biteganywa ko azahuriza hamwe ibihugu bigize uyu mugabane ku isoko ry’abaturage bagera kuri miliyari 1,3 bawutuye n’ibihugu 55 bifite umusaruro mbumbe wa miliyari 3400$.
Azazamura ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika busanzwe kuri 16%, igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% ibyo bihugu bikorana n’u Burayi na 50% bikorana Aziya.
Ibihugu 54 muri 55 bigize Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe byasinye amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika, mu gihe 34 aribyo bimaze kuyemeza burundu.
Nyuma y’imyaka ibiri amasezerano ashyiraho iri soko asinywe ku wa 1 Mutarama yatangiye gushyirwa mu bikorwa. Binyuze muri iri soko ibicuruzwa byakorewe muri Afurika bizaba bifite amahirwe yo gucuruzwa ku isoko ry’abaturage basaga miliyari batuye uyu mugabane, nta bisitaza bibangamira ubucuruzi nk’imisoro byatumaga Afurika iba isoko ry’iyindi migabane kurusha uko ari iry’ibiwukorerwamo
Mu nama Perezida Kagame yitabiriye ku wa 4 Ukuboza 2020, yiga ku bukungu n’ishyirwaho rya AfCFTA yavuze ko ishyirwa mu bikorwa ryayo muri iki gihe, rizafasha Afurika muri byinshi, harimo kuzahura ubukungu bwazahajwe na Coronavirus ndetse no gufasha Afurika kurushaho kwigira no kubaka ubushobozi bwatuma ihatana ku ruhando mpuzamahanga.
Ati “Iki gikorwa duhuriyeho ubu nibwo gikenewe cyane kurusha mbere, kugira ngo twongere kubaka ubukungu bwacu, dukomeze gushyira imbaraga mu gukumira ibibazo by’ahazaza, ni uko rero mureke tubikore. Guhahirana hagati yacu, bizabyarira ibihugu byacu inyungu zihuriweho, ndetse binadufashe kubaka ubushobozi bwadufasha guhatana ku ruhando mpuzamahanga.”
Yibukije abikorera ko bazagira uruhare rukomeye mu migendekere myiza y’iri soko, asaba abayobozi gukomeza gufasha abaturage kumva inyungu barifitemo.
Ati “Muri Afurika tuzatangira gukora ubucuruzi hagati yacu mu byumweru bike biri imbere, dukeneye inzego z’abikorera kugaragaza uruhare rwabo. Dukwiye gukorera hamwe kugira ngo twizere ko ibikenewe byose kugira ngo iyi gahunda igere ku ntsinzi yayo biri mu buryo.”
Icyo abikorera bo mu Rwanda biteze kungukira muri AfCFTA
Abikorera bo mu Rwanda batangaje ko babona Isoko Rusange rya Afurika nk’amahirwe azabafasha kugeza ibyo bakora mu bihugu bitandukanye byo kuri uyu mugabane mu buryo bworoshye.
Mu gihe iri soko ryaba ritangiye gukora neza byitezwe ko 90 % by’ibicuruzwa by’ibihugu byamaze kwemeza burundu amasezerano bizatangira gucuruzwa ku mugabane nta nkomyi. Kubera ibi byitezwe ko nk’agace ka Afurika y’Iburasirazuba kazunguka miliyari 1.8 $, abantu basaga miliyoni ebyiri babone akazi.
Nk’agace u Rwanda rubarizwamo narwo rwiteguye ko mu gihe iri soko rizaba ryatangiye gukora neza ruzasogongera ku nyungu zaryo nta kabuza.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Abikorera, PSF, Stephen Ruzibiza, yabwiye IGIHE ko iri soko ari amahirwe yo kuba ibicuruzwa bikomoka mu Rwanda byagera kure aho bitageraga byoroshye.
Ati “Icyo bivuze Abanyarwanda bungutse isoko ku bicuruzwa byabo, ubundi bitaboroheraga kubera ko amasezerano nk’ayo atari ahari.”
Yavuze ko iri soko ari amahirwe ku Rwanda n’abikorera yo kubona ibicuruzwa byose bifuza n’abakozi bafite ubumenyi ariko nanone narwo rukagira ibyo rwohereza.
Ati “Nk’inganda hari ibicuruzwa biba bikenewe, hari ibikoresho by’ibanze biba bikenewe, ari imashini, ari serivisi z’abakozi bafite kuza gukora muri izo nganda; ibyo ni bimwe dufite gukurayo ariko na none n’Abanyarwanda bafite kugenda bakajya muri biriya bihugu. Ibikorerwa mu Rwanda na byo bifite kwambuka, bijya muri biriya bihugu cyane y’uko ruzwiho kuba rukora ibintu neza kandi ku gihe.”
Abikorera bahamya ko iri soko ari inyungu kuri bo kuko bazajya babasha kubona ibyo bifuza byoroshye bitandukanye na mbere aho wasangaga umuntu yoroherwa no guhahira ku yindi migabane kuruta muri Afurika.
Bavuga ko kandi hari amahirwe y’uko bazajya babona ibicuruzwa ku mafaranga make kuko hari amwe mu mahoro azakurwaho.
Nta mpungenge z’uko amahoro u Rwanda rwinjizaga azagabanuka
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuvugizi w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, yavuze ko badahangayikishijwe nuko hari amahoro u Rwanda rutazongera kwinjiza kubera isoko rusange, yemeza ko icyo bahanze amaso ari inyungu rusange zizarikomokamo.
Ati “Nubwo twavuga ngo wenda amahoro n’umusoro wishyurwaga muri gasutamo ushobora kugabanuka ariko usanga inyungu zo kuba muri aya masezerano ari nyinshi kurusha kuvuga ngo amahoro twinjizaga muri gasutamo aragabanutse. Tureba inyungu rusange kandi nini kurusha kuvuga ngo tugiye gukomeza kwakira aya mahoro yo muri gasutamo twirengagije inyungu iri soko rigiye kutugezaho.”
Yagaragaje ko amahoro ashobora kugabanuka muri gasutamo ariko bizeye ko ubucuruzi buziyongera ku buryo nta gihombo kizabamo.
Yakomeje ati “Uko ubucuruzi butera imbere niko n’umusoro ugenda urushaho kwiyongera, yego muri gasutamo amahoro ashobora kugabanuka ariko mu bundi bucuruzi umusoro ukiyongera.”
Amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu gihe Eritrea itarayashyiraho umukono; ibihugu byose byayasinye nibiyemeza burundu rizaba isoko rya mbere rihuriyemo ibihugu byinshi ku Isi nyuma y’ishingwa ry’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bucuruzi (WTO). Ibihugu 36 nibyo bimaze kwemeza burundu aya masezerano.
Uku kwihuza no koroherezanya mu bucuruzi kw’ibihugu bya Afurika kwitezweho kongera amahirwe y’imirimo ihangwa ku mugabane, kongerera isoko ibicuruzwa byo muri Afurika, gufasha Abanyafurika guhaha ku biciro bito, kongera ishoramari n’ibindi.
source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyungu-u-rwanda-rwiteze-mu-isoko-rusange-rya-afurika-ryatangiye-gushyirwa-mu