Inyungu ku bitabiriye Expo 2020 yaragabanyutse kubera ingaruka za Covid-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi ngo byatumye Imurikagurisha ry'uyu mwaka ritagira icyashara nk'icyari gisanzwe, ndetse abacuruzi babishingira kuba hari ibikorwa bimwe na bimwe byakumiriwe kandi byari muri bimwe byatumaga babona ababagana, hakiyongeraho no kuba isaha ya saa kumi n'ebyiri yari yashyizweho yo kuba bamaze gufunga ibikorwa byabo yarabakomye mu nkokora igakumira bamwe mu bakiriya babagana.

Kalisa Umri ni Umunyarwanda witabiriye Imurikagurisha rya 2020, aho yamurikaga ibijyanye n'imitako, yavuze ko amasaha yari yagenwe yo guhagarika ibikorwa yakumiriye ababagana kuko igihe ababagana bagakwiye kuza bava mu kazi basangaga imiryango ifunze.

Yagize ati 'Amasaha abakiriya bakabaye baza bagahaha cyangwa bakareba n'ibyo bicuruzwa ni bwo bataha mu ngo zabo'.

Yongeyeho ati 'Mu by'ukuri iyi ni yo Expo itaragenze neza ugereranyije n'izindi zabanje. Abacuruza mu buryo bwo kwishyura ikibanza cyo gukoreramo (Stand) barahombye cyane kuko niba wenda barateganyaga gukuramo nka miliyoni 10 Frw, ugakuramo nk'ebyiri, ikibanza waragikodesheje nka miliyoni zirindwi, urumva ni ikibazo gikomeye'.

Manirareba Theophile ukorera Ikigo gicuruza telefoni cya TECHNO nawe yavuze ko kuba barafungaga saa kumi n'ebyiri byatumye abitabira bagabanuka.

Ati 'Muri rusange ubwitabire bwabaye buke ariko kugeza ubu ababashije kuza barebye ibyo dukora bamwe baranahaha. Ntabwo byagenze neza nk'umwaka wari wabanje, ariko ntabwo twavuga ko byagenze nabi ugereranyije n'ibihe twari turimo'.

Yongeyeho ko kuba hari bimwe mu bikorwa by'imyidagaduro byakururaga abaryitabira byakumiriwe, biri mu byatumye rititabirwa uko bikwiriye.

Ati 'Abantu benshi bakunda imyidagaduro, tujya ahantu ari byo tugiye kureba kenshi, urumva kuba imyidagaduro itari irimo cyangwa imikino y'abana byatumye wa mubare wazaga, ukajya n'ahandi kureba abaje kumurika, uwo mubare ntabwo waje nk'uko byari byitezwe'.

N'ubwo aba bacuruzi bagaragaza imbogamizi zitandukanye, bishimira imbaraga zashyizwe mu gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavrus.

Umuvugizi w'Urugaga rw'abikorera mu Rwanda PSF, Ntagengerwa Theoneste, we ntiyemeranya n'abavuga ko bahuye n'igihombo ku buryo babishyira ku rugaga rw'abikorera, akavuga ko hari bamwe batahombye ndetse ko hari bamwe batangiye kugura imyanya y'imurikagurisha ry'umwaka utaha.

Ati ''Nkurikije n'abo twaganiriye n'uburyo byagenze, ntawavuga ko hari abahombye bavuga ko bava mu bucuruzi kuko n'ubwo mu minsi ya mbere hari abavugaga ko nta bantu barimo bacuruza, nk'ubu ugeze mu masaha ya nyuma hari ibyo usanga byashizeho [kuko] byaguzwe'.

Yakomeje agira ati 'Abagize ibibazo ni abari mu myidagaduro n'ibyo kunywa, ariko na bo twagiye dukorana bose twaraganiriye ntawe ufite ikibazo cyo kuba yarahombye ngo PSF yaramuhombeje. Ashobora kuba yarungutse make ariko ntabwo yahombye'.

Imurikagurisha rya 2020 ryitabiriwe n'abamurika bagera kuri 382, barimo 73 baturutse mu mahanga, rikaba ryarabaga ku nshuro ya 23. Ryasojwe tariki 31 Ukuboza 2020 nyuma y'ibyumweru bitatu ryari rimaze riba.

Abitabiriye ibikorwa bya Expo 2020 bavuga ko icyashara cyari hasi ugereranyije n'imyaka yabanje



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abitabiriye-expo-2020-barataka-ibihombo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)