Mugihe imibare yabandura Covid-19 ndetse nabo ihitana ikomeza kwiyongera niko leta ikomeza gushaka ahaturuka igisubizo mu kugabanya ubwo bwiyongere. Ubwo inama y'abaminisitiri yateranaga kuri uyu wa kabiri, mu myanzuro yafatiwemo ni uko umujyi wa Kigali washyizwe muri gahunda ya Guma murugo mugihe kingana n'ibyumweru bibiri.
Nubwo hagiyeho izo ngamba haracyashakishwa ubundi buryo bwose bwatuma iki cyorezo kigabanya umuvuduko.
Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima RBC, Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko byagaragaye ko hari abarwayi ba COVID-19 bakurikiranirwa mu rugo barenga ku mabwiriza bahabwa bitewe n'uko ntawe ubazi.
Yagize ati 'Umuntu bamubwiraga bati urarwaye jya mu rugo, ariko akabirengaho kuko nta camera iba imuri hejuru akigendera. Uhereye ubu uzajya yandura COVID-19 azajya amenyeshwa abajyanama b'ubuzima, abayobozi b'isibo ndetse n'abayobozi b'umudugudu atuyemo babe bazi ngo kanaka ararwaye ntagomba gusohoka.'
Aha ni naho yahereye avuga ko uretse no kuvuga imyirondoro y'abarwayi hagiye kujyaho uburyo umurwayi wa COVID-19 azajya yambikwa isaha akazayikuramo migihe bigaragara ko yakize neza.
Kuva icyorezo cya Corona cyagera Mu Rwanda hamaze kugaragara abarwayi ba COVID-19 basaga ibihumbi cumi na kimwe 11000, abandi bagera kuri ijana na mirongwitanu na batatu 153 bamaze guhitanwa na Covid-19
Hari bamwe mu baturage bagizweho ingaruka na Covid-19 batangarije Radio Rwanda ko ntamuntu ukwiye gucyerensa Corona kuko irahari kandi yica nabi.
Bagabo John