Ishusho y’imyaka ibiri Louise Mushikiwabo amaze yicaye mu ntebe y’ubuyobozi bwa OIF - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Birashoboka ko waba waramumenye nk’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Minisitiri w’Itangazamakuru cyangwa se uw’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda ariko magingo aya ni we uyoboye OIF, umuryango uhuriyemo ibihugu 88 bikoresha Igifaransa lku Isi.

Mushikiwabo yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, mu Nteko Rusange ya 17 ya OIF yateranye ku wa 12 Ukwakira 2018 i Yerevan muri Armenia.

Uyu munyepolitiki wabaye umunyamabanga wa kane wa OIF yatorewe manda y’imyaka ine, asimbuye kuri uwo mwanya Umunya-Canada, Michaëlle Jean.

Kuva ku wa 3 Mutarama 2019, ubwo yageraga mu biro bya OIF biri ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango giherereye i Paris mu Bufaransa, Mushikiwabo yinjiranye imigambi mishya yamusabaga ingufu nyinshi kuko yagombaga guhindura isura y’uyu muryango nyuma y’uko Michaëlle Jean yari awusimbuyeho yashinjwaga gusesagura umutungo w’umuryango mu nyungu ze bwite.

Mu migabo n’imigambi yatangiranye kandi harimo guteza imbere ubuvumbuzi mu by’ikoranabuhanga no guha ururimi rw’Igifaransa agaciro rukwiriye.

-  Yakoze impinduka mu bayobozi batandukanye mu nzego za OIF

Ku wa 22 Ugushyingo mu 2019, Mushikiwabo yemeje impinduka mu bayobozi bakuru mu ngeri zitandukanye z’uyumuryango aho yahereye kuri bamwe mu bari barashyizweho n’uwo yasimbuye, Michaëlle Jean.

Aha twavugamo nka Nita Deerpalsing wakuwe ku mwanya w’Umuyobozi wa gahunda n’ibikorwa bigamije iterambere. Nita asanzwe ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko mu Birwa bya Maurice.

Izi mpinduka zakozwe kandi zasize hakuweho uwari ushinzwe Iterambere ry’Ururimi rw’Igifaransa muri uyu muryango, Youma Fall n’uwari Umuyobozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Nicodème Adzra.

Mushikiwabo yahagaritse kandi Alioune Koné wari Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Abakozi na Narjess Saidane wari uhagarariye OIF muri Loni, i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu mpera za 2019, Georges Nakseu Nguefang yahinduriwe imirimo muri OIF aho yakuwe ku mwanya w’ushinzwe Ibikorwa bya Politiki akagirwa uhagarariye uwo muryango muri Loni i Genève. Hanabaye impinduka kandi zasize hirukanwe Éric Adja wari waragizwe na Michaëlle Jean Umuyobozi ushinzwe Afurika y’Uburengerazuba nyuma yo kugaragarwaho n’imyitwarire idahwitse.

Magingo aya Mushikiwabo akorana na Nyaruhirira Désiré nk’umujyanama we, banakoranye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda aho n’ubundi Nyaruhirira yakoraga imirimo nk’iyo.

Mu bindi bikorwa byaranze ubuyobozi bwa Louise Mushikiwabo harimo gukingurira Igifaransa ku rubyiruko Nyafurika, guharanira kubyutsa ikoreshwa ry’uru rurimi rukagera no mu nsisiro, kurema icyizere cyuzuye cy’abaterankunga bakoresha Igifaransa nk’uko byagaragajwe na Colette Braeckman mu kimanyakuru “Le Soir” cyo ku wa 26 Mata 2019.

-  Mushikiwabo yashyize ijisho kuri Afurika

Manda ya Mushikiwabo yaranzwe n’ibikorwa bitandukanye nubwo mu mwaka we wa kabiri, ibikorwa bya OIF byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19.

Nyuma y’uko COVID-19 itangiye gutanga agahenge, Mushikiwabo yakoze ingendo zitandukanye mu bihugu birimo ibya Afurika aho bagiranye ibiganiro, bamushimira imbaraga yashyize mu guhindura OIF.

Mu ngendo yakoze harimo izo yakoreye muri Brazzaville ku wa 25 Ukwakira 2020; aho yahuye n’abanditsi bo muri Congo bari bayobowe na Minisitiri w’Umuco n’Ubugeni, Dieudonné Moyongo.

Mu bakuru b’ibihugu yahuye na bo harimo Perezida wa Congo, Denis Sassou Nguesso, wamwakiriye ku wa 26 Ukwakira 2020. Ikiganiro cyabo cyibanze ku mishinga yagutse muri Francophonie, irimo kongerera abagore ubushobozi, ikoranabuhanga, kubungabunga ibidukikije by’Ikibaya cya Congo n’Ururimi rw’Igifaransa.

Mushikiwabo yanahuye na Perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno, wamuganirije ku myiteguro y’ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wa Radio y’Urubyiruko rwo mu Gace ka Sahel.

Ku wa 27 Ukwakira 2020, Mushikiwabo yahuye na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, bagirana ibiganiro byibanze ku mikino ihuza ibihugu byibumbiye muri OIF izabera i Kinshasa mu 2022.

Mushikiwabo kandi hamwe n’umuryango ayoboye wa Francophonie yafashe iya mbere mu gushakira inkunga abagore b’Abanyafurika bagizweho ingaruka na COVID-19 aho ku ikubitiro hatanzwe miliyoni eshatu z’amayero, akabakaba miliyari 3 Frw.

Haracyakomeje gushakishwa uburyo iyo nkunga yakongerwa mu rwego rwo gufasha imishinga 1400 OIF yakiriye iturutse mu bihugu bya Afurika, Liban na Haiti. Ni inkunga ikomeje gukusanywa binyujijwe mu kigega cya ‘La Francophonie avec Elles’’, cyashyiriweho gufasha abagore bagizweho ingaruka na COVID-19 muri rusange.

Umuyobozi wa OIF, Louise Mushikiwabo, yakomeje gushishikariza imiryango itegamiye kuri leta, abaturage bafite ubushake, imiryango mpuzamahanga, za leta na za guverinoma gushyigikira iki kigega.

Abinyujije muri ‘Jeune Afrique’ Mushikiwabo yagaragaje ko abagore bagira ubwitange buhambaye, bitangira imiryango yabona sosiyete muri rusange, ko bahora bashyira imbaraga mu gushakira ibyiza ababegereye no gutuma babaho batekanye.

Yagize ati “Aba ba rwiyemezamirimo b’abagore, abanyabugeni, abahinzi, aba bakobwa bato bavuye mu ishuri bari guhura n’ingaruka zikomeye za Covid-19. Ntibashoboye kugira aho bajya, kugurisha ibicuruzwa byabo cyangwa kurangura, abenshi muri bo batakaje aho binjirizaga ntibabashije kubona serivisi z’ibanze cyangwa gho hajyeho ingamba zo kubafasha.”

Abagore ni bo bagize 70 % y’abakora mu nzego z’ubuzima ku isi yose ndetse Mushikiwabo abagaragaza nk’abahora ku murongo w’imbere mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo.

Mushikiwabo Louise yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Congo Brazzaville aho yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye
Louise Mushikiwabo yakiriwe na Perezida Denis Sassou Nguesso
Mushikiwabo yashimye Perezida Tshisekedi aho igihugu kigeze cyitegura imikino ya Francophonie
Mushikiwabo Louise aganira na Perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno
Louise Mushikiwabo yanagiranye ibiganiro byihariye na Perezida Faustin-Archange Touadera wa Centrafrique byagarutse ku myiteguro y’amatora muri iki gihugu

[email protected]




source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishusho-y-imyaka-ibiri-louise-mushikiwabo-amaze-yicaye-mu-ntebe-y-ubuyobozi-bwa
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)