Ishusho y’ingendo hagati ya Kigali n’intara nyuma y’amasaha make hafashwe ingamba nshya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu byemezo byafashwe harimo ko ingendo zibujijwe hagati y’uturere, cyangwa hagati y’uturere n’Umujyi wa Kigali keretse imodoka zitwaye ibicuruzwa kandi nazo ntizirenze abantu babiri n’abafite serivisi z’ubuzima cyangwa impamvu z’ingenzi.

Muri iri tangazo kandi bigaragara ko ingamba zafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri zitangira kubahirizwa guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Mutarama 2021.

Ku masaha y’ingendo nta cyahindutse kuko ingendo zibujwe hagati ya saa Mbili z’umugoroba kugeza saa Kumi z’igitondo.

Nyuma yo guhagarika ingendo hagati y’uturere dutandukanye tw’igihugu no hagati y’uturere n’umujyi wa Kigali, twifuje kumenya uko amabwiriza yatangiye kubahirizwa.

Abanyamakuru ba IGIHE bazengurutse hirya no hino mu Mujyi wa Kigali n’aho ugabanira n’utundi turere, ngo turebe uko byifashe.

Ku modoka zinjira muri Kigali ziva mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba zihagarara mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rugalika, ahazwi nka Bishenyi. Niho hashyizwe abashinzwe umutekano babaza abantu impamvu z’urugendo rwabo.

Umugenzi avuga impamvu y’urugendo rwe, abashinzwe umutekano basanga yumvikana bakamureka agakomeza.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE babashije gutambuka bavuze ko nubwo bigoye, iyo usobanuye impamvu yawe bagasanga yumvikana bakureka ugatambuka.

Hakizimana Fulgence utuye ku Ruyenzi, wajyaga mu mirima ye mu Nkoto yagize ati “Biragoye, gusa nanone iyo vuze impamvu yawe uratambuka. Ngiye mu mirima. Inama natanga n’uko abantu baguma aho bari kugira ngo batahava bakajya kwanduza abo basanze.”

“Ikindi navuga n’uko bakubahiriza amabwiriza duhabwa na Leta kuko ari ayo kubungabunga ubuzima bwacu.”

Mukankuranga Velena wari ufite igitiyo agiye gukora muri VUP ku Kigese, yavuze ko nubwo bitoroshye ariko ingamba nk’izi zari zikwiye kuko Coronavirus ikomeje gukaza umurego.

Yagize ati “Ikibazo cy’indwara ya Coronavirus kiratwugarije cyane, abayobozi bari guhagarika abantu badafite impamvu yumvikana. Coronavirus tugomba kuyirinda dukaraba amazi n’isabune, twambara neza agapfukamunwa, ibi nibyo tugomba kumenya kugira ngo tubashe gutsinda iki cyorezo.”

Nubwo babashije gutambuka hari n’abandi batabashije kubona uko batambuka kuko impamvu batanze ababishinzwe basuzumaga bagasanga zitaboneye.

Etienne usanzwe agemura ibijumba muri Kigali yifashishije igare yari avuye mu isoko rya Gacurabwenge ku Kamonyi. Yavuze ko kuba asubijwe inyuma bimuhombeje.

Ati “Ngeze hariya bambwira ko bitemewe gukora ingendo. Mu by’ukuri amakuru nari nayamenye ariko nari nzi ko nk’uko mu gihe gishize twari dufite uburyo bwo kuva mu Karere ka Kamonyi tujya i Kigali tugemuye ibiribwa tugatambuka, nari nzi ko n’ubundi ari ko biri bugende.”

“Nta kundi nyine ndabisubiza mu rugo abana barabirya ariko harimo igihombo.”

Ku rundi ruhande hari benshi bari bayiraye ku ibaba ngo bafate ingendo zerekeza mu ntara zitandukanye. Bamwe ntibari bamenye amakuru y’uko amabwiriza mashya yanzuye ko ingendo zihagarara abandi bari babizi bahitamo kuva muri Kigali.

Muri Gare ya Nyabugogo ahasanzwe hategerwa imodoka zerekeza mu ntara hari abagenzi berekezaga mu bice bitandukanye by’igihugu.

Nyuma yo kubona ko iki kibazo kigaragaye, n’ubwo imodoka zitari zemerewe gutwara abagenzi, Urwego Ngenzuramikorere RURA, rwahisemo gufasha abaturage kugera mu bice bashakaga kwerekezamo nk’igisubizo cyiza cyo gufasha abantu kugera mu turere tw’iwabo.

Haragirimana Jean Claude werekezaga mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko atari yamenye iby’amabwiriza mashya gusa ashimira Leta kuba boroherejwe.

Ati “Ubundi wari umurongo munini ariko imodoka zaje zikajya zibatwara rero dusigaye turi bake. Hano hari abapolisi batubwiye ko tuguma ku murongo bari budushakire imodoka iducyura.”

Mutoniwase Pamela wari uturutse ku Kamonyi atashye iwabo Kabarondo muri Kayonza, yaraye muri gare yabuze imodoka, bucya bamubwira ko ingendo zahagaze.

Uyu mukobwa kandi yavuze ko babangamiwe n’uko ibiciro byurijwe nubwo bagobotswe imodoka zo kubacyura zikaboneka.

Ati “Njye naje ejo ingamba zitarafatwa, naraye hano muri gare nabuze imodoka. Nari mfite icyizere ko ndibugende ariko burije ibiciro, icyizere cyatakaye. Twishyuraga 2000 Frw none bashyize kuri 3550 Frw. Hari abandi bagiye mbere yanjye kuko bari bayafite. Niyo nari nsigaranye yonyine.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko gufata icyemezo cyo guhagarika ingendo zihuza Kigali n’intara byakozwe ku neza y’abaturage.

Ati “Guhagarika ingendo mu gihe cy’ibyumweru bibiri ni ukugira ngo duhagarike urujya n’uruza rw’abantu kugira ngo n’uwanduye atanduza bagenzi be.”

Kuri bamwe bahitamo kunyura mu nzira zitemewe bagamije kwihisha ijisho ry’abashinzwe umutekano bakunze kugaragara mu bihe nk’ibi, Rubingisa yabibukije ko bitemewe kandi anasaba ko byaba byiza mu gihe nta mpamvu ifatika ihari ingendo bazireka kuko kunyura muri izi nzira bitera ikibazo cy’umutekano rusange.

Abashinzwe umutekano bari bari mu bice bitandukanye bakurikirana uko amabwiriza ashyirwa mu bikorwa
Abagenda n'amaguru nabo babanzaga gusobanura aho berekeza
Aba bageze Bishenyi muri Kamonyi babangira gutambuka, banyura mu bigunda ngo bagere i Kigali
Bamwe bahitagamo kunyura mu bihuru kugira ngo bihishe inzego z'umutekano
Uwatangaga impamvu yumvikana bamurekaga agakomeza urugendo
Bishenyi imodoka zivuye i Kigali zabanzaga guhagarikwa
Aba bakwepye abashinzwe umutekano, banyura iy'ibinani kuko impamvu zabo zitumvikanaga
Meya w'Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence yavuze ko abanyura mu bihuru baba bihemukira
Abari babuze imodoka muri gare ya Nyabugogo babwiwe ko bari bufashwe kugera iwabo
Abagenzi batandukanye bari babukereye n'imizigo bashaka kuva muri Kigali
Kugeza kuri uyu wa Kabiri abantu bari bakiri urujya n'uruza muri Gare ya Nyabugogo cyane cyane abatari bamenye ko amabwiriza yahindutse
Ubucuruzi mu gace ka Nyabugogo bwo bwakomeje
Uyu mugenzi uri ku igare yabazwaga ikimujyanye muri Kigali
Hari abahisemo guca inzira z'ubusamo ngo batabazwa aho bagiye
Abamotari bagezaga abagenzi mu nzira, bagasubira aho basanzwe bakorera
Gutwara abantu ku magare byakomeje ariko bakirinda kugeza abagenzi mu tundi turere
Urujya n'uruza hagati ya Kigali n'Amajyepfo rwagabanutse cyane
Muri gare ya Nyabugogo sosiyete zimwe zitwara abagenzi bagana mu ntara zafunzwe

Amafoto: Uwumukiza Naniy




source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishusho-y-ingendo-hagati-ya-kigali-n-intara-nyuma-y-amasaha-make-hafashwe
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)