Isoko rusange rya Afurika ryitezweho gufasha u Rwanda kongera umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika byafashe iya mbere mu kwemeza burundu amasezerano y'Isoko Rusange ry'uyu mugabane, yari yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018.

Ibihugu byitezweho kuzakira umusaruro mwinshi w'ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, isanzwe n'ubundi iri mu bihugu bikorana ubucuruzi bwinshi n'u Rwanda.

Ibicuruzwa by'u Rwanda kandi bizoherezwa mu bihugu byo muri Afurika y'Amajyepfo, birimo Afurika y'Epfo, Botswana, Namibia na Zambia.

Mu Burengerazuba bwa Afurika, ibihugu birimo Ghana, Nigeria na Senegal na byo byitezweho kuzaba isoko ry'ibicuruzwa biturutse mu Rwanda, byiganjemo ikawa n'ibikomoka ku buhinzi bikunze kugera muri ibyo bihugu biturutse ku mugabane w'u Burayi na Amerika.

Byitezwe ko Ikigo cya RwandAir kizagira uruhare rufatika mu guteza imbere ubucuruzi hagati y'u Rwanda n'ibi bihugu, dore gisanzwe cyarashoye agatubutse mu kwagurira ingendo muri ibyo bice byombi bya Afurika, ndetse gahunda akaba ari ugukomeza kwagura ingendo mu bindi byerekezo by'Umugabane itarageramo.

Umuyobozi w'Ubucuruzi n'Ishoramari muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, Antoine Kajangwe, yavuze ko ibicuruzwa u Rwanda rwitegura kuzagurisha ku Mugabane wa Afurika byiganjemo ibikomoka ku buhinzi, ibikoresho by'ubwubatsi, ibyerekeye ikoranabuhanga ndetse na serivise z'imari.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga Ushinzwe Ibikorwa by'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Nshuti Manasseh, yavuze ko abacuruzi bo mu Rwanda bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe atangwa na RwandAir yo kubafasha kugeza ibicuruzwa byabo mu bihugu biri hirya no hino ku Mugabane wa Afurika.

Yanaboneyeho kubasaba kwibanda ku ikoranabuhanga, bagashyiraho uburyo bwo gucuruza bifashishije ikoranabuhanga kuko rizagenga ubucuruzi bw'iri Soko rusange rya Afurika mu myaka iri imbere.

Impuguke mu bukungu, Dr. Bihira Canisius, aherutse kubwira IGIHE ko kugira ngo abacuruzi b'Abanyarwanda bungukire muri iri soko, bakwiye guhindura imikorere bagakora ubucuruzi mu buryo bwagutse kandi bwa kinyamwuga.

Yagize ati 'abacuruzi bacu bakwiye kurangwa no kugira udushya tuzatuma bahangana ku Isoko rigari rya Afurika, ndetse bakiga gukora ibigezweho. Mu bucuruzi bwajemo ihangana aho umuguzi afite amahirwe yo guhitamo mu bintu byinshi, bisaba ko wowe umucuruzaho uba ufite ibintu byiza kurusha abandi'.

Ibihugu 34 muri 54 byasinye amasezerano y'Isoko Rusange rya Afurika bimaze kwemeza amasezerano yaryo burundu, mu gihe n'ibindi byamaze kugaragaza ubushake bwo kwemeza aya masezerano azahuriza hamwe abaturage barenga miliyari 1,2 batuye Afurika, bari mu bihugu bifite umusaruro mbumbe ugera kuri miliyari zirenga 3 000$.

Umusaruro u Rwanda rukura mu byo rwohereza hanze y'igihugu witezweho kuzagera kuri miliyari 5$ mu myaka 10 iri imbere, bigizwemo uruhare n'Isoko Rusange rya Afurika



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/isoko-rusange-rya-afurika-rizafasha-u-rwanda-kongera-umusaruro-w-ibyoherezwa-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)