Isoko rya Gisenyi ryeguriwe abikorera bahabwa amezi atandatu yo kuryuzuza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni nyuma y'amasezerano yasinywe kuri uyu wa kane yo guhererekanya yabaye hagati y'ubuyobozi bw'akarere na sosiyete RICO(Rubavu Investiment Company) yashinzwe n'abikorera bo mu karere ka Rubavu.

Imirimo yo kubaka isoko rya Gisenyi igiye guhita itangira ikazamara amezi atandatu hagakurikiraho imirimo yo kubaka isoko rya kera nayo izamara amezi atandatu.

Inyubako utaruzura yahawe agaciro ka miliyari 2.18 Frw nk'umugabane w'akarere, mu gihe abikorera bazakoresha miliyari 2.7 Frw nk'umugabane wabo.

Umuyobozi wa RICO, Twagirayezu Pierre Celestin nyuma yo guhabwa isoko yavuze ko nubwo byatinze kubera inzitizi bagiye kwihutisha imirimo yo kubaka.

Ati 'Byaratinze cyane kuko ubutaka bwari bukiri umutungo wa leta ariko leta yaje kubuha akarere nibwo twatangiye ibiganiro. Nk'abikorera tuzafatanya twiyubakire iri soko. Abacuruzi nibitegure inzitizi zose zivuyeho tugiye kubaka nyuma y'amezi atandatu bagiye kubona aho bakorera heza''.

Umuyobozi w'akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert yashimiye abikorera kuba bemeye kubaka isoko mu mezi atandatu avuga ko rizahindura byinshi harimo no gukangura abifite batinyaga gushora mu mishinga minini.

Ati 'Turashashimira abikorera kuba bateye iyi ntambwe bakemera kubaka iri soko mu mezi atandatu, ni ibikorwa by'iterambere mu karere gafite icyerecyezo cy'iterambere mu bukerarugendo. Rizahindura byinshi harimo gutanga akazi no kongera ubwiza bw'umujyi kandi bigiye gukangura abafite ubushobozi batinyaga gushora mu mishinga minini''.

Iri soko ryari ryaratangiye kubakwa n'akarere mu mwaka wa 2010, akarere kaza kunanirwa biturutse ku mikoro nuko rigurishwa Sosiyete ya ABBA Ltd bikaba ari nabyo shingiro ry'iyeguzwa ry'abayoboraga akarere tariki 27 Werurwe 2015.

Icyo gihe nyobozi y'akarere mu masezerano yari yagiranye na ABBA Ltd yavugaga ko igomba gutanga miliyari imwe na miliyoni zisaga 300, Njyanama y'Akarere itungurwa no kubona imirimo yo kubaka itangira nta na make aratangwa.

Hakurikiyeho imanza akarere kaburana na sosiyete ABBA Ltd zarangiye akarere gatsinze.

Amasezerano yasinywe asaba abikorera kuba bujuje isoko mu mezi atandatu
Imyaka yari ibaye icumi isoko rya Gisenyi kuryuzuza byarananiranye
Isoko nirimara kuzura byitezwe ko rizongera ishoramari n'ubucuruzi muri Rubavu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/isoko-rya-gisenyi-ryeguriwe-abikorera-bahabwa-amezi-atandatu-yo-kuryuzuza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)