Kubera ubwiyongere bw'icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda, Inama y'Abaminisitiri yateranye kuwa Mbere tariki 18/01/2021 iyobowe na Perezida Paul Kagame yashyizeho 'Guma mu rugo' ku baturage bo mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo gukomeza kwirinda no guhashya iki cyorezo cyugarije Isi.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y'ubwiyongere bwinshi bw'ubwandu bwa Covid-19. Reba uko Kigali yiriwe imeze aho hari bamwe mu baturage bari bagiye i Nyabugogo kugira ngo babone uko bagezwa mu ntara kuko bari bari gufashwa uko bagera aho buri umwe ashaka kwerekeza bitewe n'impamvu zinyuranye.
Amafoto yerekana Kigali uko yagaragaye no mu nkengero zayo
 Nyabarongo uva muri Kamonyi uza i KigaliÂ
Uyu musore yahisemo kuba yisubiriye mu cyaro kugira ngo azagaruke muri Kigali nyuma ya Guma mu rugoÂ
Muri gare ya Giporoso naho abaturage bari benshi bashaka kujya mu ntara
Mu isoko rya Kimironko abaturage bahashye ku bwinshi
Ni uku byari bimeze muri gare ya Nyabugogo, abaturage bari benshi bashaka kwerekeza mu ntara
Abaturage bari benshi cyane bashaka uko berekeza mu ntara
AMAFOTO: RBA & IGIHE