Iyo Akarere kabaye aka nyuma mu mihigo umuturage akwiye kumva ko yabigizemo uruhare – Guverineri Mufulukye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Mufulukye Fred
Mufulukye Fred

Yabitangaje kuri uyu wa 03 Mutarama 2021, mu kiganiro Kubaza Bitera Kumenya cya RBA cyibanze ku bikubiye mu mihigo ya 2020-2021 uturere tugize Intara y'Iburasirazuba twasinyanye n'Umukuru w'Igihugu.

Mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2020-2021, uturere turindwi tugize Intara y'Iburasirazuba twasinyanye na Perezida wa Repubulika imihigo 689 ikubiye mu nkingi eshatu. Ni imihigo izatwara ingego y'imari ya miliyari 109 na miliyoni zisaga 800 z'Amafaranga y'u Rwanda.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Mufulukye Fred, avuga ko iyi mihigo imwe yamaze gusozwa ndetse n'indi igeze hagati.

Avuga ko imyinshi isaba uruhare rw'abaturage bityo bakaba bagomba kuyigiramo uruhare kugira ngo uturere twabo tuze mu myanya ya mbere.

Avuga ko iyo Akarere kabaye aka nyuma mu mihigo, abaturage ari bo baba babaye aba nyuma, kaza ku mwanya wa mbere abaturage bako bakaba ari bo baba babaye aba mbere.

Ati “Buriya iyo Akarere kabaye aka nyuma umuturage akwiye kumva ko yabigizemo uruhare. Iyo umuturage yayigizemo uruhare afasha Akarere ke kuza ku isonga. Iyo umuturage atabigizemo uruhare, ubwo abayobozi birumvikana ariko iyo Akarere kabaye aka nyuma buriya abaturage baba babaye aba nyuma.”

Asaba abaturage bagize Intara y'Iburasirazuba kugira uruhare mu mihigo buri wese ashyira mu bikorwa umuhigo afitemo uruhare.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko kuba Akarere kamaze imyaka itatu yikurikiranya mu myanya ya mbere itatu babikesha ubufatanye n'inzego zose ariko by'umwihariko abaturage.

Avuga ko kugira ngo babashe kuyesa habamo uruhare rw'abafatanyabikorwa mu iterambere, abagize inama njyanama ariko abakomeye cyane bakaba ari abaturage.

Agira ati “Kuyesa ni uruhurirane rw'inzego zose ariko abakomeye ni abaturage kuko ibyinshi ni bo babikora. Hari imihigo bikorera nko kujya muri Ejo Heza, kwishyura mituweli, ibijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi navuga rero ko ku isonga haza abaturage bumva ubuyobozi bumva n'icyerekezo.”

Mu bibazo bamwe mu baturage babajije ahanini byibanze ku bikorwa remezo by'amazi n'amashanyarazi ndetse n'imihanda cyane mu turere twa Kirehe, Ngoma, Bugesera, Rwamagana na Kayonza.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba akaba yabijeje ko uko amikoro azagenda aboneka byose bazabigeraho cyane icy'amazi n'amashanyarazi kuko icyerekezo cy'igihugu ari uko umwaka wa 2024 uzarangira abaturage bose bagerwaho n'ibyo bikorwa.

Undi mwihariko ni uw'abatuye mu mirenge ya Ndego na Kabare bavuga ko bafite ikibazo cy'izuba na bo bakaba basubijwe ko harimo gushakishwa uko bahinga buhira bityo ntibahinge bategereje imvura gusa, cyane cyane mu Murenge wa Ndego.

Naho ku borozi begereye Pariki y'Akagera ndetse n'ikigo cya gisirikare cya Gabiro bavuga ko babangamiwe n'isazi ya Tsetse, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Mufulukye Fred yabasabye gukorera inzuri zabo no kwifashisha udutimba bufata iyo sazi.

Ati “Hari byinshi byakozwe ku buryo udutimba tuzifata kamwe kavuye ku mafaranga ibihumbi bitanu kagera ku gihumbi ku buryo byoroheye buri wese kukagura. Bakoreye inzuri zabo kuko izi sazi zikunda kwihisha mu bihuru, bakanakoresha utwo dutimba nta kibazo bagira.”

Yabasabye kandi kwegera abashinzwe ubuvuzi bw'amatungo mu gihe babonye itungo ryarwaye kugira ngo haramirwe ubuzima bwaryo.

Guverineri Mufulukye kandi yishimiye ko uyu mwaka w'ingengo y'imari ugiye gusoza mu Ntara y'Iburasirazuba huzuye ibyumba by'amashuri 7,058 byitezweho kugabanya ubucucike ndetse n'ingendo ndende ku banyeshuri.




source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/iyo-akarere-kabaye-aka-nyuma-mu-mihigo-umuturage-akwiye-kumva-ko-yabigizemo-uruhare-guverineri-mufulukye
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)