-
- Bruce Melodie yarigaragaje cyane mu mwaka wa 2020
Kigali Today yakoze urutonde rw'indirimbo icumi zakunzwe mu mwaka wa 2020.
10. Utawezana
Iyi ni indirimbo y'umunyakenya witwa Femi One na Mejja nyuma yo gukundwa yayisubiyemo n'umunyarwandakazi Alyn Sano.
9. Zoli ya Nel Ngabo
8. Jerusalema
Iyi ndirimbo ni iyo muri Afurika y'Epfo yakozwe na Master KG ari kumwe na Nomcebo Zikode ikaza no gutwara igihembo cya MTV mu Burayi. Mu Rwanda iri mu zo hanze zakunzwe cyane.
7. Do me ya Marina na Queen Cha
6. Ndaryohewe
Iyi yakozwe n'abahanzi benshi bakizamuka harimo France, Mbanda Calvin, Victor Rukotana, Ariel Wayz, Joel Ruti n'abandi benshi.
5. Closer
Ni iya Uncle Austin, Meddy na Yvan Buravan. Kuri uru rutonde iyi ni yo ndirimbo yakozwe n'abahanzi benshi basanzwe bafite amazina akomeye mu muziki nyarwanda.
4. Ubushyuhe
Iyi ni iya Dj Pius yakoranye na Bruce Melody mu gihe cya Guma Mu Rugo nyuma ikaza gusubirwamo na Dj Pius ari kumwe na Marina, A Pass wo muri Uganda na Rosa Ree wo muri Tanzania.
3. Micro ya Davis D
Uyu yagize indirimbo nyinshi zakunzwe mu mwaka wa 2020 harimo n'iyo yasohoye yitwa “Bon” isoza umwaka.
2. Igare
Ni indirimbo ya Mico The Best yasohotse igakundwa cyane mu buryo na we ubwe atari yiteze. Yagarutsweho na benshi bavuga ko harimo ibyo bita ibishegu n'amagambo menshi asa n'urukozasoni, iki kikaba cyaragarutse ku ndirimbo nyinshi mu mwaka wa 2020.
1. Saa moya
Bruce Melody ni umwe mu bagaragaje gukora cyane muri uyu mwaka, akaba afite indirimbo nyinshi zakunzwe kugeza na n'ubu akaba akomeje kugaragaza umwete mu gukora indirimbo nshya kandi zigakundwa n'abatari bake. Imwe mu zakunzwe cyane ni indirimbo yise Saa moya, dore ko nyuma yo kuyikora mu Rwanda haje no gushyirwaho isaha ya saa moya yo kugera mu rugo bikayongerera gukundwa.
source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/izi-ndirimbo-zasusurukije-abantu-mu-mwaka-wa-2020