'Nzakugezayo' ni indirimbo ifite iminota 5 n'amasegonda 09. Yagiye hanze iri kumwe n'amashusho yayo. Nk'uko James na Daniella babitangarije abakunzi babo, iyi ndirimbo yabo nshya bayanditse bisunze ibyanditswe bitandukanye byo muri Bibiliya birimo; 1 Yohana 5:13, havuga ngo "Ibyo ndabibandikiye mwebwe abizeye izina ry'Umwana w'Imana, kugira ngo mumenye yuko mufite ubugingo buhoraho".
James na Daniella basohoye indirimbo nshya bise 'Nzakugezayo'
Bisunze kandi icyanditswe kiri mu Abafilipi 1:6 havuga ngo "Icyo nzi neza rwose ntashidikanya, ni uko Iyatangiye umurimo mwiza muri mwe izawurangiza rwose, kugeza ku munsi wa Yesu Kristo". Aba baririmbyi banditse amateka yo kuba mu bahanzi ba mbere batangiye umwaka mushya bashyira hanze indirimbo nshya. Ni nyuma y'umwaka umwaka ushize nabwo banditse amateka yo kuba abahanzi bakoze igitaramo bwa nyuma mbere y'uko ibitaramo byose bihagarikwa mu Rwanda mu kwirinda Coronavirus.
Benshi mu babonye iyi ndirimbo bayishimiye cyane, bavuga ko ibafashije gutangira neza umwaka wa 2021. Mu butumwa banyujije kuri Youtube munsi y'iyi ndirimbo, uwitwa Zitoni Luckman yagize ati "Muhabwe umugisha, indirimbo nziza yo gutangira 2021, ni nziza ku miryango". Fabrice Byishimo Mohorana yagize ati "Imana izatugezayo amahoro rwose. Imana ikomeze kubaha umugisha James & Daniella".
Rwigimba Christelle yagize atu "Murakoze cyane kongera kudutangiza umwaka mu Mwuka Wera ni ukuri Imana isubize ibyifuzo byanyu kandi mugire umwaka mushya muhire. Romeo Munyaneza ati "Ndabakunda cyane James na Daniellab, Imana izabongerere amavuta muri 2021, kandi indirimbo ni nziza cyanee".
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'NZAKUGEZAYO' YA JAMES & DANIELLA