Kamonyi: Abanyerondo bakekwaho gukubita no gukometsa umuturage batawe muri yombi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru avuga ko kuwa 14 Ukuboza 2020, aribwo Nkurikiyimana Enock yakubiswe agakomeretswa n’abanyerondo batandatu.

Nzayisenga Yenos watanze amakuru yabwiye IGIHE ko aba banyerondo bagiye mu rugo rwa Nkurikiyimana bavuga ko hari umugore yahuye nawe akamuhohotera.

Yavuze ko aba banyerondo bageze mu rugo rwe yaryamye [hari saa tatu z’ijoro], bamubyukije arabyanga, bajya ku rugi rwe barahondagura asohotse baramukubita baramukomeretsa.

Nkurukiyimana yagiye kwa muganga, ndetse ajya no kurega kuri RIB ariko ngo hari hagiye gushira hafi ukwezi atararenganurwa ari nabwo yahise afata umwanzuro wo gutabaza yifashishije Twitter.

Inzego zirimo Polisi y’Igihugu ndetse n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi zasubije uyu muturage ko aba bagabo bakekwaho gukubita uyu muturage bamaze gufatwa ndetse bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha.

Polisi yatangaje kuri Twitter iti “Barakekwaho gukubita no gukomeretsa mu mutwe Nkurikiyimana Enock.”

Ubutumwa bwa Polisi bukomeza buvuga ko aba bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge mu gihe iperereza ririmo gukorwa n’urwego rubishinzwe.




source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-abanyerondo-bakekwaho-gukubita-no-gukometsa-umuturage-batawe-muri-yombi
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)