Ni imiryango 12 yatoranyijwe mu bazubakirwa batishoboye mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi ariko nyuma ubuyobozi bw'umurenge bubasaba ko bakwishakira ibibanza kandi ahantu hari umuriro w'amashanyarazi kugira ngo babone kububakira.
Aba baturage bitewe n'ubuzima butari bwiza babayemo, bavuga ko batabona amafaranga yo kugura ikibanza. Bavuga ko basabye ubuyobozi ko bakubakirwa mu masambu yabo ahagenewe guturwa, ntibemererwe.
Umukecuru umwe waganiriye na IGIHE yavuze ko adafite aho kuba kuva mu mwaka 1994. Yagiye ashyirwa ku rutonde rw'abagomba kubakirwa guhera mu 2014 gusa bikarangira atubakiwe.
Mu ijwi ryuzuye agahinda yavuze ko amafaranga agura ikibanza ubuyobozi bwifuza bitamworohera kuyabona kuko ngo iyaba ayafite yakabaye na we yariyubakiye.
Ati 'Baratubwiye ngo tugomba kubakirwa gusa hadaciyemo iminsi badusaba ko tugomba kwishakira ikibanza mu mudugudu w'icyitegererezo ariko amafaranga y'ikibanza angana na miliyoni imwe. Ubuse iyo mba mfite iyo miliyoni simba nariyubakiye akazu ko guturamo koko?'
Yakomeje avuga ko n'aho yari afite yifuzaga kuhagurisha ngo agure aho ubuyobozi bushaka gusa nabwo bari kumuha ibihumbi 400 Frw.
Ati 'Agasambu nari mfite rwose nako nagerageje kugatanga ariko bakampa ibihumbi 400 Frw, ubuyobozi bunsaba ko nakandikirana na nyir'ikibanza igihe nazamuhera asigaye mu gihe kitarenze umwaka kandi mu by'ukuri nta kazi mfite. Ubwo se ayo mafaranga nazaba nyakuye he?'
Uyu mubyeyi yifuza ko nk'uko byari bisanzwe bigenda babubakira mu masambu yabo ahagenewe gutura cyangwa leta ikabaha n'ibibanza.
Ati 'Icyo dusaba ni uko batwubakira ahaciriritse niba badashaka kuduha ibibanza nk'uko n'abandi babibahaye.'
Umugabo wavuganye na IGIHE we yavuze ko impamvu z'uku gusabwa ingurane cyangwa amafaranga biterwa ahanini n'imyubakire y'izi nzu bari guhabwa aho zubatse mu buryo bwa 'two in one' bituma abubakirwa bagomba kuba bari hamwe mu mudugudu watoranyijwe.
Yavuze ko kuri bo bibagora kubona amafaranga aguze aho bateganya kubakirwa cyangwa kubona uwemera ingurane.
Ati 'Biratugora cyane pe, kubona umuntu ukuguranira nabyo ni ibibazo. Amafaranga yo kugura yo ntitwayabona rwose.'
Aba baturage bavuze ko bafite impungenge kuko bahawe amakuru ko nibadashaka ibibanza, bazakurwa ku rutonde hagashyirwaho abandi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gacurabwenge, Nyirandayisabye Christine, yabwiye IGIHE ko abavuga ko bafite ikibazo cyo kubura ibibanza batigeze babimenyesha ubuyobozi ngo bafashwe.
Ati 'Twebwe ayo makuru ntayo dufite rwose, ntayo nzi, icyo nzi ni uko batangiye gusiza aho bazubakirwa, kandi nta wigeze atugezaho ikibazo cy'uko yabuze ikibanza. Mu Murenge wa Gacurabwenge abantu bose bazubakirwa bafite ibibanza.'
Yakomeje asobanura ko atari ubwa mbere basaba abubakirwa kugira ibibanza kugira ngo bubakirwe.
Ati 'Ntabwo aribwo bwa mbere, ufite ubutaka uri ahantu hagenewe umudugudu baramwubakira. Noneho iyo hari undi udafite ikibanza afite ubutaka ahandi hagenewe kubakwa bimusaba kuguranisha n'abafite ubutaka ahagenwe.'
Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Uwamahoro Prisca, yasobanuye ko ubusanzwe iyo bubakira umuntu asabwa kugira uruhare.
Ati 'Ubusanzwe muri iyi minsi uwubakirwa asabwa kugira uruhare, akenshi tubasaba ibibanza, cyane ko hari igihe aba afite aho asanzwe ahinga. Rero iyo adafite ikibanza ahagenewe kubakwa ashaka umuguranira binyuze mu bufatanye n'abaturage, bakumvikana kugira ngo abashe kubona ikibanza.'
Yongeyeho kandi ko iyo basanze ugiye kubakirwa adafite ubushobozi bwo kubona ikibanza bamufasha akubakirwa kuko biba bigaragara ko ari umukene.
Ati 'Ubusanzwe iyo ari utishoboye adafite ahantu yakubaka, dushakisha uburyo bwose tubona igisubizo. Hari amasite y'ubutaka bwa Leta yabugenewe kandi muri Gacurabwenge hari abantu benshi bagiye bubakirwa kuri ubu butaka.'
Mu 2019 FARG yatangaje ko yari imaze kubaka inzu 28,558 no gusana izindi 4,714, ikeneye nibura miliyari 30 z'amafaranga y'u Rwanda yo gukoresha mu bikorwa byo kubakira abatishoboye inzu nshya no gusana izubatswe kera zishaje.