Kamonyi: Amashirakinyoma ku mugabo n’umugore bashinje gitifu kubakubitira mu buriri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muryango ni uwa Iyakaremye Jean Bosco uzwi ku izina rya Mapengu n’umugore we Nyirantegerejimana Pascasie. Uwavuzweho gukora ayo mahano, ni Mbonyubwami Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabuga mu Murenge wa Ngamba, Akarere ka Kamonyi.

Nyirantegerejimana, niwe wari wagaragaye mu mashusho avuga ko we n’umugabo we babasanze mu buriri bari gukora igikorwa cy’urukundo bagakubitwa na Gitifu.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée, yabwiye IGIHE ko umugabo wa Nyirantegerejimana yafashwe tariki 7 Mutarama 2021, ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB ashinjwa gukora no gucuruza inzoga zitemewe ndetse n’ibiyobyabwenge.

Hari andi mashusho yakwirakwije agaragaza umugabo wambaye amapingu ndetse n’ipantaro yamanutse yafashwe ku wa 25 Mutarama 2021.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu mugabo yari amaze iminsi atumizwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, inyandiko zimuhamagaza zaramugezeho ariko yaranze kwitaba ndetse ngo bajyaga no kumushaka bagasanga ntawe uhari.

Uwatanze amakuru yavuze ko “Gitifu we yagiye mu rugo rwe mu masaha y’igitondo cya kare kugira ngo abashe gusanga umugabo akiriyo, ariko muby’ukuri ntabwo yari agiye kubangamira abibereye mu buriri.”

Umugore we yabiteye utwatsi

Iyi nkuru yaciye igikuba ndetse kuwa 28 Mutarama, Abagize inama y’umutekano itaguye y’Akarere ka kamonyi bagiye kuganira n’abaturage bo mu Kagari ka Kabuga, by’umwihariko mu Mudugudu wa Musenyi.

Umugore wa Iyakaremye yemereye imbere y’abaturage n’ubuyobozi ko kuvuga ko ubuyobozi bwambuye umugabo we ubusa atari byo, ko ahubwo icyabaye ari uko mu gihe bagundaguranaga bashaka kumwambika amapingu yari akenyeye igitenge yasohokanye ava mu nzu hanyuma kiragwa.

Uyu mugore kandi yisubiyeho, avuga ko batabasanze mu gikorwa cy’abashakanye nkuko yari yabitangaje mbere, ahubwo ngo gitifu n’abashinzwe umutekano bari baje kare bahagarara ku rugo rwabo, bategereje ko umugabo asohoka ngo bamufate kuko yari amaze iminsi yarihishe ubuyobozi kandi yatumizwa ntiyitabe.

Abaturage bo muri Musenyi nabo bagaragaje ko Mapengu yari umuntu ugira amakosa mu mudugudu akanabakubita, ibi ngo abikora akenshi yasinze.

Umuturage witwa Mukarugori Veronique yagize ati “Nkanjye hari umunsi yansanze ahantu ashaka kunkubita baramunkiza, ikindi gihe yantangiriye hariya mu gasanteri afite ivide ashaka kurinkubita.”

Mukarugori avuga ko yari yari agiye ku Kagari kurega Mapengu yanga kwitaba kandi ngo hari n’abandi bantu yagiye yanga kwitaba

Gitifu arasubizwa mu kazi?

Muri aka kagari ka hari ikibazo cy’abacuruza inzoga zirimo izemewe n’izitemewe ariko kuri ubu bakaba barabujijwe kuzicuruza ku mpamvu zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko umuyobozi wese ushobora kujya mu rugamba rwo kurwanya icuruzwa ry’inzoga zitemewe ahita ahura n’ibibazo kuko abakora ubwo bucuruzi batangira gushaka kumugirira nabi.

Meya avuga ko gitifu nawe yagerageje kurwanya abacuruza izi nzoga n’ibiyobyabwenge birangira bamugambaniye.

Ubwo iyi nkuru yakwirakwiraga ku mbuga nkoranyambaga, Komite Nyobozi y’Akarere yahise iterana ihagarika mu kazi by’agateganyo, Mbonyubwami mu gihe inzego zibishinzwe zigikora iperereza.

Umuyobozi w’Akarere yagize ati “Urumva ibyo byose byo kumuhagarika byakozwe hagendewe ku byavugwaga tutaramenya ukuri kuri byo, twabaye tumuhagaritse kugira ngo dukore iryo perereza. Twajyanyeyo n’inzego z’umutekano kugira ngo batwihere amakuru y’impamo.”

Biteganyijwe ko Nyobozi ya Kamonyi izongera guterana ikiga ku kibazo cya Gitifu Mbonyubwami niba asubizwa mu nshingano, yirukanwa cyangwa akihanangirizwa.

Umugore wa Iyakaremye Jean Bosco yateye utwatsi amakuru yatangajwe y'uko umuyobozi w'akagari kabo yabasanze mu buriri
Inkuru ya Iyakaremye n'umugore we bavugaga ko Gitifu yabasanze mu buriri yahagurukije Ubuyobozi bw'Akarere n'Inzego z'Umutekano



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-amashirakinyoma-ku-mugabo-n-umugore-bashinje-gitifu-kubakubitira-mu
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)