Kamonyi: Gukorera hamwe no guhuza ubutaka byatumye umusaruro w’ibigori wikuba hafi kane - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bahinga ibigori n’imboga mu gishanga cya Ruboroga n’icya Kibyeyi, koperative yabo yabonye ubuzima gatozi mu Ukuboza 2017, igizwe n’abanyamuryango 1442 barimo abagore 580.

Umuyobozi w’iyo koperative, Tuyisenge Erneste, yabwiye IGIHE ko bahinga ku buso bwa hegitali 130 kandi umusaruro wiyongereye kubera guhuza ubutaka no gukurikiza inama bagiriwe n’inzego z’ubuhinzi.

Ati “Twatangiye batwigisha guhuza ubutaka ariko abantu ntabwo babyumvaga neza, kuko twatangiye dusarura toni 1,5 kuri hegitali, ariko urumva ko kuba tugeze ku rwego rwo gusarura toni 5,3 ari intambwe ishimishije.”

Bamwe mu banyamuryango b’iyo koperative babwiye IGIHE ko kuva batangira kuyikoreramo byabafashije gutera imbere.

Uwimana Véréna wo mu Murenge wa Mugina yavuze ko amafaranga yakuyemo yaguzemo ikibanza aracyubaka ndetse aguramo n’inka.

Ati “Ku byo nagezeho iwanjye mu rugo, amafaranga banyishyuye nayaguzemo inka, hari n’aho naguze ikibanza mbasha no kucyubaka. Ikindi ni uko mu rugo tubasha kubona umusanzu wa mituweli tukawutangira ku gihe.”

Abanyamuryango ba Koperative ‘Indatwa za Kamonyi’ bavuze ko gukorera hamwe byabunguye ubumenyi kuko bigishijwe guhinga kijyambere bakoresha neza inyongeramusaruro.

Ubuyobozi bw’iyo koperative bwavuzeko kuri ubu bari gutekereza uko bashinga uruganda rutunganya ibigori rukabibyazamo ifu kugira ngo babashe kunguka byisumbuyeho.

Ati “Ni umushinga usaba ubushobozi ariko twari twawutekerejeho, twifuza ko twabona uruganda rushobora gusya akawunga, kugira ngo wa musaruro w’ibigori duhinga tuwongerere agaciro.”

Bafite intego yo gukomeza guhinga neza imbuto y’indobanure ari nako bakoresha neza inyongeramusuro ku buryo umusaruro uzazamuka ugera kuri toni umunani kuri hegitali.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bubasaba gukomeza kugira umurava no gukorera hamwe, bukabizeza ko nabwo buzakomeza kubaba hafi bubagira n’inama.

Umusaruro w'ibigori kuri hegitali wariyongereye uva kuri toni 1,5 ugera kuri toni 5,3
Umuyobozi wa Koperative Indatwa za Kamonyi yavuze ko kwiyongera k'umusaruro w'ibigori babikesha gukorera hamwe



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-gukorera-hamwe-no-guhuza-ubutaka-byatumye-umusaruro-w-ibigori-wikuba
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)