Kamonyi: Icyanya cy’inganda nto ziciriritse gikomeje kudindizwa no kutagira imihanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyo cyanya cy’inganda gifite ubuso bwa hegitari 26,88 giherereye mu Murenge wa Runda, kugeza ubu harimo inganda nto ziciriritse 19 gusa biteganyijwe ko hazajyamo izitari munsi ya 100.

Iyo unyuze mu muhanda wa Kaburimbo Kamonyi-Kigali ugaterera amaso mu gice cy’iburyo ubona zimwe mu nganda nto ziciriritse zamaze kubakwa muri icyo cyanya kandi ukabona ko aho hantu hatangiye kuba heza.

Gusa iyo winjiye muri icyo cyanya uhita ubona ko hari ikibazo gikomeye cy’imihanda kuko kuva ku ruganda rumwe ujya ku rundi bigoranye kubera ko hadatunganyije.

Bamwe mu bashoramari bamaze kuhageza inganda ziciriritse bahuriza ku gusaba Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi ko bwakora imihanda muri icyo cyanya kugira ngo bitere n’abandi kuza kuhakorera.

Munyankumburwa Jean Marie uyobora Kampani yitwa Mburwa Production Ltd ahafite uruganda rukora ikinyobwa cyitwa Mburwa Wine n’ibiribwa. Avuga ko kuba icyo cyanya kidatunganyije ari imbogamizi ikomeye.

Ati “Umuvuduko wo kuhashyira inganda ntabwo wihuta kuko ntabwo gitunganyije, kuba imihanda idatunganyije ni ikibazo.”

Ntihanabayo Sanuel, Umuyobozi w’Uruganda Ingufu Gin Ltd ruri muri icyo cyanya, na we yabwiye IGIHE ko kuba hadatunganyije bituma abashoramari batahagana.

Ati “Ubuyobozi bwagombye gushyiramo imbaraga bugakatamo imihanda bugashyiramo ibyangombwa byose biba bisabwa kugira ngo ahagenewe inganda bibe bihari.”

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée, avuga ko nta ngengo y’imari bafite yagenewe gutunganya icyanya cy’inganda, ahubwo icyakorwa ari ugufatanya n’abikorera kuhatunganya.

Ati “Mu by’ukuri rero iyo ugiye no muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda bakubwira ko Kamonyi tutemerewe kugira inganda cyangwa agace k’inganda kazwi kuko hari uduce twatoranyijwe mu Mujyi wa Kigali no mu mijyi yunganira Kigali bagaragaza ko ari ho hari gutunganywa ibyanya by’inganda ariko banafite ingengo y’imari yabyo.”

“Kamonyi rero mu by’ukuri nta ngengo y’imari dufte, ubwo ni ukugenda twirwariza dufatanyije n’abo bikorera kureba ngo aho abatangiye twahongera ubwiza gute? Twahongera ibyo bikorwa remezo gute? Numva rero tuzakomeza gufatanya nabo no gushakisha ho twakura ubushobozi.”

Yavuze ko bazakomeza kugaragaza ko no mu Karere ka Kamonyi hashobora kujya inganda kandi zigatera imbere kugeza igihe ijwi ryabo rizumvikana.

Ati “Mu by’ukuri ni mu rwego rw’ubuvugizi kugira ngo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda irebe niba nta handi hajya inganda uretse muri Kigali no mu mijyi yunganira Kigali.”

Bimwe mu bikorwa remezo byamaze kugezwa muri icyo cyanya ni amashanyarazi n’amazi kandi abahakorera barabyishimira.

Kuhageza inganda nto ziciriritse nyinshi bizagabanya ikibazo cy’ubushomeri bwiganje mu rubyiruko kuko nk’izamaze kuhagera hari abo zahaye akazi.

Mburwa Production Ltd yagahaye 20 bahoraho naho Ingufu Gin Ltd ikoresha bakozi 96 bahoraho n’abandi baza gukora bitewe n’uko akazi kabo kabonetse.

Tuyizere yasabye abikorera gukomeza gushora imari mu bikorwa by’inganda ziciriritse mu gice zagenewe mu Karere ka Kamonyi kugira ngo hatere imbere abizeza ko ubuyobozi buzakomeza gufatanya nabo.

Hakenewe ko muri iki cyanya hatunganywa hagashyirwa imihanda kugira ngo habe ahantu habereye ishoramari
Imbere mu Ruganda Ingufu Gin Ltd imirimo irakomeje
Imihanda ni igikorwa remezo gikenewe mu cyanya cyahariwe inganda ziciriritse mu Murenge wa Runda
Kugira ngo imodoka igere ku nganda ziri muri iki cyanya biragorana
Nta muhanda uhuza inganda zamaze kuhagezwa
Umuhanda werekeza ku nganda ziciriritse zamaze kuhagera ntabwo utunganyijwe neza
Uruganda Ingufu Gin Ltd ni rumwe muri 19 zamaze kugera mu cyanya cyazo mu Karere ka Kamonyi
Zimwe mu nganda nto ziciriritse zamaze kugera mu cyanya cyazo mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi
Ahakorera Uruganda rwa Mburwa Production Ltd muri icyo cyanya

[email protected]




source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-icyanya-cy-inganda-nto-ziciriritse-gikomeje-kudindizwa-no-kutagira
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)