Kayonza: Abahoze mu bukene baravuga imyato inguzanyo zabateje imbere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba baturage basanzwe bari mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri, aho babayeho mu bukene akenshi batunzwe n'inkunga ya Leta. Guverinoma yashyizeho uburyo bwo gufasha iki cyiciro cy'abaturage hagamijwe kubafasha kwiteza imbere, aho yashyizeho uburyo nka Girinka, VUP, kuboroza amatungo magufi ndetse n'izindi zitandukanye.

Ibi byatumye bamwe muri aba baturage batangira kwitinyuka, bagira amafaranga bizigamira ndetse batangira no gutekereza ku mishinga y'iterambere yabafasha kwivana mu bukene.

Ibi ni byo byatumye hajyaho gahunda yo gufasha abari muri ibi byiciro byombi bafite imishinga y'iterambere, kugira ngo bayishyire mu bikorwa biteze imbere. Iyi gahunda yatangiriye ku bantu bari mu matsinda atandukanye, aho itsinda rimwe rihabwa inguzanyo y'amafaranga ibihumbi 700 Frw, izishyurwa ku nyungu nto ya 2%.

Abaturage ku giti cyabo na bo bemerewe inguzanyo ishobora kugera ku mafaranga ibihumbi 100 Frw.

IGIHE yasuye amwe mu matsinda yo mu Murenge wa Gahini mu kureba uko aya mafaranga bahawe yabafashije mu kwiteza imbere. Muri uyu Murenge, abaturage 16 bahawe ibihumbi 100 Frw mu mwaka ushize mu gihe amatsinda icyenda yahawe ibihumbi 700 Frw.

Uwantege Goretti, uhagarariye itsinda 'Umurava' ribarizwamo abiganjemo abagore babarizwaga mu cyiciro cya kabiri cy'ubudehe, avuga ko bahawe amafaranga ibihumbi 700 Frw bakayashora mu kugura imashini zidoda.

Ati 'Ni amafaranga baduhaye umwaka ushize, twahise tugura imashini zidoda kuko abenshi twari tubizi, tunatangira gucuruza ibitenge, andi macye tuyashora mu buhinzi, aho twahinze igice cya hegitari, duhingaho ibirayi maze dusaruraho imifuka 19 y'ibirayi.'

Yavuze ko kuva babona ayo mafaranga, inyungu yayo bayikoresha batangira abanyamuryango babo ubwisungane mu kwivuza, abana bakadoderwa imyenda y'ishuri ntacyo bishyujwe ndetse imiryango yabo ikaba imeze neza, nta bibazo by'ubukene ifite.

Ati 'Ubu twanatangiye umushinga wo korora inkoko zitera amagi, ejo bundi twaguze inkoko 100 ariko turateganya no kwagura tukagura izindi nyinshi.'

Uwineza Dative wabarizwaga mu cyiciro cya kabiri cy'ubudehe nawe yavuze ubuzima yari abayemo mbere bwamuteraga ipfunwe, akavuga ko aho agereye mu itsinda bakabona ubufasha byatumye abasha kwigisha abana be batatu.

Ati 'Kubona icyo kwambara byarangoraga, hari n'ubwo natinyaga kujya mu bandi kubera ubukene, ariko ubu kubera kuba mu itsinda tugakora kandi tugatera imbere, byarantinyuye ku buryo nsigaye mbasha kwishyurira abana banjye ishuri uko ari batatu nta wundi muntu umfashije.'

Mukamugema Patricie uyobora itsinda ryitwa 'Twizerane' riherereye mu Murenge wa Gahini, avuga ko batangiye bizigama amafaranga macye, ariko nyuma baje kubona inkunga y'ibihumbi 700 Frw, bagira igitekerezo cyo gutangira ubucuruzi bw'imyaka.

Ati 'Tukimara kuyafata, twahise turangura amasaka n'ibishyimbo dutangira kubicuruza hirya no hino, twabikuraga mu byaro tukaza tukabicuruza.'

Yakomeje avuga ko ku giti cye, inyungu yagabanaga n'abandi bo mu itsinda rye yamufashije kwigurira ingurube, ihene ndetse anavugurura inzu yari afite. Yavuze ko mbere yari mu cyiciro cya kabiri cy'ubudehe, ariko akurikije uko ibintu bimaze, aratekereza ko ubwo ibyiciro bishya bizaba bisohotse, atazisanga munsi y'umurongo w'ubukene.

Nyirabagenzi Julliene nawe wabarizwaga mu cyiciro cya kabiri, avuga ko inyungu bakuye mu kugurisha imyaka yayishoye mu buhinzi, aho yakodesheje imirima, agatangira kujya ahinga ndetse akanahingisha ku buryo iyo imyaka yeze akuramo amafaranga menshi.

Ati 'Mfite nk'ahantu nahingishije ibijumba ejo bundi, umurima wose bampaye ibihumbi 200 Frw kandi nabihingishije mu mafaranga nahawe n'itsinda, ubu ejo bundi bahindura ibyiciro bakinkuyemo kuko babona nsigaye nihagije meze neza.'

Nyirabagenzi yashimiye Leta yatumye abasha kwiteza imbere akikura mu bukene, ndetse akanagira icyerekezo cy'ubuzima bwiza ku myaka 50 afite, mu gihe mbere yari yarihebye ndetse yumva ko agomba gutungwa n'amafaranga ahawe na Leta.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, avuga ko kugira ngo aya matsinda ateze imbere abaturage, byaturutse ku kuyitaho akagenzurwa kandi akanagirwa inama ku mishinga akora ibafasha mu iterambere.

Yavuze ko ku biro by'Umurenge bashyizeho umukozi wihariye ushinzwe kugenzura aya matsinda no kuyitaho, ibi bikaba ngo byaratumye amatsinda yose yahawe aya mafaranga ayabyaza umusaro, abayarimo bose bakava mu byiciro byo hasi bari barimo.

Aba bagore basigaye bacuruza imyaka, ku buryo byabafashije kwiteza imbere
Inzu icururizwamo imyaka n'itsinda Twizerane ryari rigizwe n'abagore babarizwaga mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri cy'ubudehe, ariko kuri ubu bamaze kwiteza imbere
Mukamugema Patricie uyobora itsinda Twizerane avuga ko atakibarizwa mu cyiciro cya kabiri abikesha inkunga bahawe
Uretse kudodera abaturage no gucuruza ibitenge, banatangiye kwigisha abakiri bato umwuga wo kudoda
Uwantege Goretti uhagarariye itsinda Umurava avuga ko biteje imbere ku buryo ari bo badodera abaturage benshi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abahoze-mu-bukene-baravuga-imyato-inguzanyo-zabateje-imbere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)