Kayonza : Arakekwaho kwica umwana umugore we yabyaranye n'undi we afunze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo ukekwaho kwica uriya mwana w'imyaka ibiri, asanzwe afitanye n'uriya mugore abana bane.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude yabwiye ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru ko ibi byabaye saa mbiri z'ijoro (20:00) ryo kuri iki Cyumweru ariko ukekwa yafashwe mu rukerero rwo kuri uyu wa Mbere ubwo yageragezaga gutoroka.

Uyu muyobozi avuga ko ubusanzwe uriya mugabo yabyaranye abana bane n'umugore we, ariko ko muri 2016 yaje gufungirwa gutema umuntu akamukomeretsa.

Agize ati 'Mu gihe yari afunzwe umugore yaje kubyarana n'undi mugabo abana babiri b'impanga undi afunguwe bakomeza kubana mu makimbirane kandi batarasezeranye.'

Uyu muyobozi uvuga ko uriya muryango wakomeje kubana mu makimbirane bigatuma inteko y'abaturage ikanzura ko batandukana kuko n'ubundi batari barasezeranye mu mategeko.

Ati 'Ejo rero yitwikiriye ijoro saa mbiri muri cya gihe abantu babaga bari mu rugo, ajya mu rugo rwa wa mugore bahoze babana urebye yashakaga kwica uwo mugore, nuko ajya mu cyumba aramubura ajya mu gikoni aramubura asanga umwe muri ba bana b'impanga muri salon amutera icyuma aramwica.'

Akimara gukora aya mahano, ngo yahise yiruka, abaturage baramubura aza gufatwa mu ma saa munani z'urukerera rwo kuri uyu wa Mbere ahita ashyikirizwa urwego rw'Ubugenzacyaha RIB.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Kayonza-Arakekwaho-kwica-umwana-umugore-we-yabyaranye-n-undi-we-afunze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)