Ikinyamakuru Igihe cyageze mu rugo rw'uyu muturage, kivuga ko umurima wa ruriya rumogi ugizwe n'ibiti 157 uri mu gikari cy'urugo rw'uyu muturage kandi ko nta muntu upfa kugera iwe.
Uyu muturage yafashwe nyuma y'amakuru yatanzwe n'umuyobozi w'Umudugudu na we wabibwiwe n'abana, ubu akaba acumbikiwe kuri station ya RIB ya Kabarondo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul avuga ko ahari hahinze ruriya rumogi ari hanini ndetse ko hari hihishe kuko kugira ngo umuntu agereyo byasabaga ko aca mu nzu ya nyiri uru rugo.
Yagize ati 'Harimo ibiti 157 harimo n'ibyatangiye kuzana imbuto nini ku buryo ashobora kuba yasaruraga nubwo we yaduhakaniye.'
Bamwe mu bakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda bahise bibaza impamvu uyu mugabo yatawe muri yombi mu gihe Guverinoma y'u Rwanda iherutse kwemeza ihingwa rya bimwe mu bihingwa bikorwamo imiti birimo n'urumogi.
Gusa ubwo Guverinoma yemezaga ihingwa ry'ibi bihingwa, hatangajwe ko bitazapfa gukorwa na buri wese ahubwo ko bizajya bikorwa n'ababisabiye uruhusa, akagaragaza ko afite ubushobozi bwo kurindira umutekano ubu buhinzi bushya.
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yavuze ko urumogi ruzakomeza gufatwa nk'ikiyobyabwenge mu Rwanda kandi ko uzaruhinga atabifitiye uburenganzira na we azabihanirwa n'amategeko yo mu Rwanda.
ICYO ITEGEKO RIVUGA
Ingingo ya 263 yo mu gitabo cy'itegeko ryerekeye ibyaha n'ibihano, igika cyayo cya gatatu kigira kiti 'Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryobunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa :
1 º igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye ;
2 º igifungo kitari munsi y'imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n'itanu (25) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni cumi n'eshanu (15.000.000 FRW) ariko atarenze mililiyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) kubyerekeye ibiyobyabwenge bikomeye ;
3 º igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.
Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya 2 n'icya 3 by'iyi ngingo bikorewe ku mwana cyangwa bikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo cya burundu n'ihazabu y'amagaranga y'u Rwanda arenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni (50.000.000 FRW) mirongo itanu.
Iteka rya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze rishyiraho urutonde rw'ibiyobyabwenge bigize buri cyiciro.
UKWEZI.RW