Kayonza: Polisi yafatanye umuturage urumogi na litiro 22 za Kanyanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwo mugabo yafashwe tariki ya 7 Mutarama afatirwa mu Murenge wa Murundi mu Kagari ka Karambi mu Mudugu wa Rumuri aho yacururizaga ibyo biyobyabwenge.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko gufatwa k’uwo muturage kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari babizi ko abicuruza.

Yagize ati “Ni muri ya mikoranire myiza n’abaturage mu kwicungira umutekano, abaturage bahaye amakuru abapolisi ko acuruza urumogi na Kanyanga. Bahise bategura igikorwa cyo kumufata bajya iwe koko basanga afite biriya biyobyabwenge byose byavuzwe haruguru.”

CIP Twizeyimana yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza uruhare rwabo mu gukumira ikintu cyose cyahungabanya umutekano wabo. Yibukije abantu ko kwishora mu biyobyabwenge ari icyaha kandi biri mu bihungabanya umutekano w’abaturage.

Ati “Icyo duhora dukangurira abaturage ni ukwirinda kwishora mu biyobyabwenge mu rwego rwo kwirinda ibihano bazahabwa bamaze gufatwa. Byongeye kandi ibiyobyabwenge ni intandaro y’ibindi byaha byose tubona mu muryango nyarwanda nko gukubita no gukomeretsa, ubujura,amakimbirane mu miryango n’ibindi byaha bijyanye n’ihohotera.”

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Murundi kugira ngo bakorerwe idosiye.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.




source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-polisi-yafatanye-umuturage-urumogi-na-litiro-22-za-kanyanga
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)