Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru ahagana saa Mbili z’ijoro mu Mudugudu w’Irebero mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude yabwiye IGIHE ko uyu mugabo utabanaga n’uyu mugore ngo yaje gufatwa mu rukerera agerageza gutoroka.
Yagize ati “ Ni umugabo yabyaranye n’umugore abana bane babanaga mu buryo butemewe n’amategeko. Hanyuma uwo mugabo muri za 2016 yaje gutema umuntu aramukomeretsa arafungwa, mu gihe yari afunzwe umugore yaje kubyarana n’undi mugabo abana babiri b’impanga undi afunguwe bakomeza kubana mu makimbirane kandi batarasezeranye.”
Gitifu yakomeje avuga ko Inteko y’abaturage yaje kwanzura ko umugabo ava muri urwo rugo akajya gukodesha ahandi kugira ngo atange amahoro, ngo imitungo babanagamo yari iy’uwo mugore aho bari bamaze imyaka ibiri batabana.
Ati “ Ejo rero yitwikiriye ijoro saa Mbili muri cya gihe abantu babaga bari mu rugo, ajya mu rugo rwa wa mugore bahoze babana urebye yashakaga kwica uwo mugore, nuko ajya mu cyumba aramubura ajya mu gikoni aramubura asanga umwe muri ba bana b’impanga muri salon amutera icyuma aramwica.”
Uyu muyobozi yavuze ko hari n’undi musaza wari waje kwishyuza uwo mugore usanzwe umufasha mu mirimo na we watewe icyuma agakomereka mu buryo bukabije. Uyu mugabo ngo yahise yiruka ariko ahagana saa Munani zijoro aza gufatwa agerageza guhunga akaba yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).
Gitifu Murekezi yibukije abaturage ko amakimbirane adakwiriye gukemuzwa kwicana abasaba kujya begera ubuyobozi bukabafasha.
Ati “ Nta makimbirane akwiriye gukemuzwa urupfu rw’umuntu ayo ariyo yose, amakimbirane akemurwa n’ibiganiro niyo mpamvu ubuyobozi buba buhari. Turagira inama abaturage ko igihe cyose bumva hari ibibabangamiye aho gukimbirana bakwegera ubuyobozi bukabafasha.”
Yabasabye kandi kwirinda ibiyobyabwenge ngo kuko aribyo bituma batekereza kwicana mu gihe hari ibyo batumvikanye neza .
Ati “ Urugero ntanga ni uko uriya mugabo na we yabanje kunywa ibiyobyabwenge kugira ngo atekereze kwica uriya mwana.”
Kuri ubu umurambo w’uyu mwana wajyanywe mu bitaro bya Gahini aha akaba ari naho uyu musaza arwariye, naho umugabo wishe uyu mwana we yashyikirijwe sitasiyo ya RIB ya Mukarange.
source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umugabo-yishe-ateye-icyuma-umwana-w-imyaka-ibiri-umugore-we-yabyaranye