Itegeko nshinga rya Kenya rivuga ko iyo ifite imyaka 70 uhita ujya mu zabukuru, Ubwo yagezaga ijambo kubitabiriye umuhango wo gusezera, yashimiye mberenambere Imana ya mushoboje gukoraneza inshingano yari ashinzwe mu gihe kingana n'imyaka 18 harimo imyaka inne yari amaze ari Umushinjacyaha mukuru.
yanashimiye abacamanza bakoranye ndetse n'abunganizi mu mategeko hamwe n'izindi nzego zitandukanye. Mubandi yashimiye harimo n'umuryango we wamubaye hafi mu gusozaneza inshingano yari afite.
Mubyo Davidi azibukirwaho harimo kuba yarashyizemo imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga mu nkiko ndetse no kubaka inyubako 22 ku nkunga ya Bank y'isi.
Mukindi kingenzi Maraga azibukirwaho nuko atajyaga yemera narimwe guko ku isabato kuko ari umuyoboke w'Itorero ry'abadiventist bumunsi wa karindwi.
Nkuko amategeko abiteganya inshingano ze yabaye azisigiye uwari umwungirije Philomena Mwiru mugihe kingana n'ibyumweru bibiri maze hagatorwa undi umusimbura nkuko tubikesha ibinyamakuru byandikirwa muri Kenya.
Bagabo John.
Source : https://www.imirasire.rw/?Kenya-Umushinja-cyaha-mukuru-David-Kenani-Maraga-yeguye