Ahagana saa yine n'igice z'amanywa kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Mutarama 2021, nibwo aba baturage barwanye n'ubuyobozi n'abanyerondo ndetse banabatera amabuye mu rwego rwo kwanga ko babasenyera inzu.
Abaturage babwiye IGIHE ko batiyumvisha impamvu ubuyobozi buza kubasenyera inzu mu gihe baba barazubatse bareba.
Imiryango ine yasenyewe inzu ivuga ko zasenywe kuko yanze gutanga ruswa cyane ko hari n'izindi zubatswe zitasenywe kandi nazo ziri ahitwa ko ari mu manegeka.
Umwe yagize ati 'Kuki baza kudusenyera ubu kandi twarubatse bareba, ubu koko wakubaka inzu igahagarara nta muyobozi n'umwe ubizi ?'
Dusengimana Obed yavuze ko yarwanye n'abayobozi kuko bashakaga gusenya inzu mu gihe hari hakirimo umwana muto wari uryamye.
Ati ' Kugira ngo turwane n'uko abaje gusenya bohereje umunyerondo umwe noneho ageze aha aravuga ngo abari mu nzu nimusohoke kandi umwana yari aryamye, noneho ndi kubimusobanurira ahita ankubita anjugunya hirya iriya.'
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gatenga, Mugisha Emmanuel, yavuze ko ubwo bari bamaze kubona abaturage basagariye abaje gusenya aribwo hitabajwe Polisi.
Ati 'Twari tuje kureba abaturage bubatse mu kajagari kugira ngo tubashakire ahandi heza hatari mu manegeka bajya gutura. Hari harimo umukecuru ufite abana bakuru nibwo batangiye gutera amabuye twitabaza polisi.'
Yongeyeho ko inzu abaturage basenyewe nibigaragara ko nta bushobozi bafite bazashakirwa ahandi ndetse banabaremere mu rwego rwo kubafasha.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko abo baturage batafunzwe kuko ubwo Polisi yahageraga batongeye gutera amahane.