Kigali: Abana 25 bavukiye mu bitaro bitandatu ku Bunani bwa 2021 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abana 25 bavukiye mu bitaro bitandatu byo mu Mujyi wa Kigali ku Bunani, nyuma y'uko kuri Noheli ya 2020 havutse abana 42.

Mu bitaro byavukiyemo abana ku munsi utangira umwaka harimo ibya Gisirikare bya Kanombe [havukiye umwe], ibya La Croix du Sud [havukiye batatu]. Umubare munini wagaragaye mu Bitaro bya Muhima n'ibya Polisi ku Kacyiru n'ibindi.

Uwamahoro Joselyn w'imyaka 36 y'amavuko ni umwe mu babyeyi bibarukiye mu Bitaro bya Gisirikare biri i Kanombe yatangaje ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kubyara ku munsi udasanzwe.

Mu ijwi ryoroheje yabwiye The New Times ati "Sinatekerezaga ko ndi burokoke, ariko ndashima Imana ko byabaye, bikanaba ku munsi nk'uyu udasanzwe."

Uwimbabazi Mathilde umwe mu baganga bakora akazi k'ububyaza mu Bitaro bya Muhima, yatangaje ko yashimishijwe n'umubare w'abana bavutse ku munsi wa mbere w'umwaka.

Yavuze ko imirimo y'ububyaza kuri we awufata nk'inshingano cyane cyane ko yumva ari umuhamagaro we.

Abana 25 baboneye izuba mu bitaro bitandatu byo mu Mujyi wa Kigali ku wa 1 Mutarama 2021



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abana-25-bavukiye-mu-bitaro-bitandatu-ku-bunani-bwa-2021

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)